Maneko Mukuru Muri Israel Aravugwaho Kumenera Umugore Amabanga Y’Igihugu

Guverinoma ya Israel yatangije iperereza ryigenga ku mubano udasanzwe bivugwa ko wamaze imyaka ibiri hagati ya Yossi Cohen wahoze ayobora Mossad n’umugore utari uwe wakoraga mu ndege. Abashinzwe iperereza bavuga ko Cohen hari amabanga y’igihugu yamumeneye!

Cohen w’imyaka 59 y’amavuko asanzwe afite umugore babyaranye abana bane.

Yabaye umukozi wa Mossad mu gihe cy’imyaka 37 ariko yayiyoboye guhera mu mwaka wa 2015.

Muri 2013 yaje kuva muri Mossad ho gato aba umuyobozi w’Inama nkuru ishinzwe umutekano ya Israel aho yari n’umujyanama wa Minisitiri w’Intebe muri icyo gihe.

- Advertisement -

Muri 2015 nibwo yagarutse muri Mossad aje kuyiyobora.

Cohen yakuriye i Yeruzalemu aba umupilote w’indege nyuma aza kujya muri Mossad.

Yagezemo akora akazi neza ndetse azamurwa mu ntera vuba. Yigeze no kuba umuyobozi wayo wungirije.

Yossi Cohen wahoze uyobora Mossad

Yossi Cohen yamaze imyaka myinshi ayobora Ibiro bya Mossad bishinzwe gukurikirana ibikorwa byayo hirya no hino ku isi, Ibiro bita Department of Collections.

Nyuma yaje kuyobora irindi shami rya kiriya kigo gishinzwe ubutasi bwa Israel rishinzwe imikoranire yacyo n’ibindi bigo nkacyo.

Iri shami ryitwa Political Action and Liaison Department.

Televiziyo yigenga yo muri Israel yitwa Channel 13 ivuga ko Minisiteri y’ubutabera ya kiriya gihugu muri iki gihe iri gusuzuma ikirego cy’uko uriya mugabo yagiranye ubucuti n’umwe mu bagore bakoraga mu ndege bashinzwe kwita ku bagenzi.

Ngo umubano wabo wamaze imyaka ibiri kandi muri iyi myaka ibiri, Cohen yasangije uriya mugore amwe mu mabanga y’igihugu akomeye yari abitse mu mutima we.

Umushinjacyaha mukuru wa Israel niwe uri gusuzuma iki kirego. Yitwa Avichai Mandelblit.

Ku rundi ruhande, Bwana Cohen ahakana ibyo aregwa akavuga ko atigeze ahamagarwa na Avichai Mandelblit ngo agire ikintu icyo aricyo cyose amubaza ku byerekeranye n’akazi yakoreye muri Mossad.

Ikinyamakuru cyandika ku makuru y’ubutasi kitwa IntelNews.Org kivuga ko Cohen ari kwitegura kuba umwe mu bakozi b’ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari kitwa SoftBank. Ni ikigo cy’Abanyayisiraheli ariko gikorana n’Abayapani.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version