Perezida Wa Pologne Yageze i Kibeho

Hashize igihe gito Perezida Duda wa Pologne n’umugore we Agatha Duda bageze i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru aho Duda agiye gusura ikigo cy’abana bafite ubumuga cyubatswe n’abanya Pologne.

Ni ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona bafashwa kubona inkoni zibunganira mu kugenda ariko bagahabwa n’uburezi butuma bazagira icyo bimarira mu gihe kiri imbere.

Duda ari mu Rwanda guhera ku wa Kabiri aho yahageze avuye muri Kenya.

Biteganyijwe ko ari buve mu Rwanda akomereza urugendo rwe muri Tanzania.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version