Prof Kigabo wa BNR Yapfuye, Uwo Bakoranaga Ati: ‘Tubuze Umunyamurava’

Prof Thomas Rusuhuzwa Kigabo yari umuhanga ukomeye muri Banki Nkuru y’u Rwanda ushinzwe ubukungu. Yitwaga Chief Economist wa BNR. Yari amaze iminsi arwariye muri Kenya.

Prof Thomas Rusuhuzwa Kigabo yavukiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ahitwa i Mulenge.

Prof.Kigabo yari afite impamyabumenyi y’Ikirenga (Ph.D) mu by’Ifaranga, Ibaruramari n’Ubukungu Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Lyon mu Bufaransa, n’Impamyabumenyi y’Ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n’Imibare (Applied Mathematics).

Yatangiye gukora muri BNR guhera mu mwaka wa 2007 nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, nyuma y’igihe kinini yamaze akora nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe uburezi muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

- Advertisement -

Yanabaye umwarimu w’amasomo y’Ubukungu, ibaruramari n’imibare muri Kaminuza ya ULK, muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’iya Jommo Kenyatta.

Yari umwe mu bahanga bazwiho kuba bafite ubunararibonye buhambaye mu bijyanye n’ubushakashatsi ku nzego zitadukanye z’ubukungu, harimo urwa politiki y’ifaranga, guharanira ukudaheza mu bijyanye n’ibaruramari, ibibazo byose birebana n’urwego rw’imari, iterambere ry’ubukungu, ukwihuza kw’Akarere n’izindi.

Yari amaze igihe kinini afasha abanyeshuri bakora ubushakashatsi baharanira kubona impamyabushobozi za PhD haba mu Rwanda n’i Burayi.

Nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri BNR, Prof. Kigabo RUSUHUZWA yagize uruhare rukomeye cyane mu gutunganya no gutangiza politiki y’ifaranga hamwe n’izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’ubukungu.

Yagize uruhare mu biganiro kuri politiki z’imikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu (IMF), Banki y’Isi n’ibindi bigo mpuzamahanga.

Umwe mu bo bakoranaga akaba yarigeze no kuba umunyeshuri wa Prof Kigabo yabwiye Taarifa ko yari umugabo w’imfura, yakoraga akazi ke uko bikwiriye kandi akaba umunyamurava.

Yari atuye mu Mudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Nyakabanda, Akarere ka Kicukiro.

Ivomo: Imvaho Nshya

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version