Ruhango: Ubujura Bw’Imyaka Bwajujubije Abaturage

Kubera ubujura, hari abaturage bo mu Mudugudu wa Cana, Akagari ka Musamo, Umurenge wa Ruhango bavuga ko ubujura bw’imyaka buri gutuma basarura imyaka iteze.

Abajura barandura imyumbati, ibishyimbo n’amashaza ndetse ngo hari n’abiba amatungo.

Ni ikibazo bavuga ko cyakajije umurego muri Nzeri, 2023.

Hari umuturage witwa Hategikimana wabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE  ko bafashe icyemezo  cyo gusarura iyi myaka iteze nyuma yo kubona ko abajura barimo kuyirandura.

Ikibazo kinini gihari kandi ngo ni uko mu kurandura imyaka, badatoranya.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko ngo n’abafashwe batamara kabiri bafunzwe, ahubwo barekurwa.

Ikindi ni uko uretse kwiba imyaka, hari n’abajura biba amatungo, bikarushaho kubabaza abaturage.

Ubujura ni ingeso…

Umuturage witwa Ngirumpatse Fidèl avuga ko abajura babikoreshwa n’ingeso kubera ko abashonje bose batiba.

Ati: “Ntabwo ari inzara ibibatera ahubwo ni ingeso.”

Yifuza ko bahabwa irondo ryitwaje intwaro kuko n’ibyo byatuma batinya.

Ntatinya kuvuga ko hagizwe uraswa byatinyisha abandi bajura.

Yemeza batanze raporo y’ubujura kuva ku rwego rw’Umudugudu, Akagari n’Umurenge ariko nta gisubizo bari babona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Kayitare Wellars avuga ko ikibazo cy’ubujura mu minsi ishize cyagaragaye cyane mu Mujyi wa Ruhango ariko baza kugihashya.

Ku bivugwa kuri iki kibazo muri iki gihe, Gitifu Kayitare avuga ko atari azi ubukana bwacyo ariko ngo kigiye gukuriranwa.

Yabwiye bagenzi bacu ati: “Ntabwo bigeze bakitumenyesha. Kuba bakitubwiwe tugiye kugikurikirana.”

Ngo kuba abaturage bakivuze bisobanuye ko gihari ariko akavuga ko iby’uko imyaka yibwa bayipakira ku igare bidashoboka kuko byakorohera abatuye muri uwo Mudugudu gufata abo bajura.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu mwaka wa  2023 bwerekana ko muri rusange ubujura aribwo bukomeje kuza imbere mu bibazo bibangamiye umutekano w’abantu n’ibintu ku gipimo cya 87,6%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version