Ambulance Ya RDF Yagonganye Na FUSO

Mu murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke haravugwa inkuru ya Ambulance ya RDF yagonganye na FUSO. Bivugwa ko iyi FUSO yavaga Nyabihu ijya i Musanze.

Byabereye mu Mudugudu wa Muhororo  saa yine na mirongo itatu n’umunani z’ijoro (22h38).

Byabereye i Muhororo mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke

Bivugwa ko shoferi yashakaga guca ku modoka yari imuri imbere, asakirana na Fuso yari imuturutse imbere.

Abari bari mu mbangukiragutabara ya RDF base bakomeretse  ndetse ngo n’uwari utwaye FUSO biba uko.

- Advertisement -

Nyuma yo gukomereka, abasirikare bose uko ari batandatu bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri ariko baza koherezwa mu bitaro bya gisirikare by’i Kanombe kubera ko bakomeretse cyane.

Uwari utwaye FUSO we ari kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Iby’iyi mpanuka kandi twabihamirijwe n’Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police( SS) Rene Irere, atubwira ko yabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro zishyira saa tanu.

Ati: ” Byabaye muri ayo masaha kandi iyo urebye neza usanga byatewe no kutaringaniza umuvuduko no kubisikana nabi byakozwe n’uwari utwaye ambulance.”

Iyi  mpanuka ibaye ije ikurikira indi mpanuka ya Ambulance yabereye muri Rusizi ihitana abantu batanu nyuma yo gucika intege iri kuzamuka agasozi ikagwa mu mugezi.

UPDATED: Impanuka Yabereye i Rusizi Yahitanye Batanu, Shoferi Acika Akaguru

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version