Prof Rugege yashyizwe mu nteko mpuzamahanga y’abunzi

Prof  Sam Rugege wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yashyizwe mu Nteko mpuzamahanga y’abunzi yitwa The Weinstein International Foundation ikorera San Fransicso muri USA.

Rugege yashimiwe uruhare yagize mu gushyiraho politiki zafashije mu butabera bw’u Rwanda harimo n’Urwego rw’Abunzi.

Rugege yamaze imyaka 16 ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba yarabanje kuba Perezida wungirije warwo.

Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu Ukuboza, 2019.

- Advertisement -

Akiri Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege yagize uruhare mu gushyiraho Politiki z’ubutabera zirimo ubwunzi, gukoresha ikoranabuhanga  mu nkiko no guhugura abacamanza kugira ngo batere imbere mu kazi kabo.

Abasesengura imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda bashima ko Prof Sam Rugege yatangije ubwunzi, iyi ikaba ari politiki yafashije mu kugabanya umubare w’imanza zajyanwa mu nkiko kandi igafasha mu kubanisha Abanyarwanda neza.

Ubwo yakirwaga muri ruriya runana, Prof Rugege yabashimiye ko bamugiriye icyizere, avuga ko icyo kizere kandi agisangiye n’Abanyarwanda bose.

Ati: “ Nejejwe n’uko mwanyakiriye muri uru runana rw’inararibonye mu bwunzi. Ni urunana rwagize uruhare runini mu guteza imbere ubutabera bushingiye ku bwunzi no kwigisha abantu amategeko no kwirinda ibyaha. Nishimira ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kubigira ho.”

Urunana rw’Abunzi rwiswe Weinstein International Foundation rwashinzwe n’Umucamanza witwa   Danny Weinstein.

Prof Sam Rugege yize muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda , akomereza amategeko muri Yale University nyuma akomereza muri Oxford University.

Arangije amasomo yatangiye akazi ko kwigisha amategeko muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Yigishije muri Kaminuza y’igihugu ya Lesotho na Kaminuza y’igihugu ya Swaziland.

Prof Rugege yigishije kandi amategeko muri Kaminuza ya Westen Cape (UWC).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version