Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Puderi Isigwa Abana Yakuwe Ku Isoko Ry’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Puderi Isigwa Abana Yakuwe Ku Isoko Ry’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 June 2023 10:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, cyatangaje ko gikuye ku isoko puderi(powder)  yitwa Johnson’s baby powder.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko uruganda rukora iyi puderi rwitwa Johnson & Johnson (Pty) Limited/Cape Town  rumenyesheje u Rwanda ko ruhagaritse gukora no gukwirakwiza iyi puderi.

Ni puderi isanzwe ikorwa mu kitwa talite.

Hatangajwe ko ubu hagiye gutangira gukorwa indi puderi y’abana ikozwe mu bikomoka ku bigori.

Rwanda FDA yategetse abaranguza, abacuruza n’abinjiza ibicuruzwa mu Rwanda abo ari bo bose ‘guhagarika’ kwinjiza, gucuruza no gukwirakiza iriya puderi.

Abasanzwe bayifite bategetswe kuyisubiza aho bayiranguye.

Iki kigo cyategetse abanjiza mu Rwanda ibinyabutabire bikoreshwa mu gusukura imisatsi cyangwa umubiri w’umuntu mu bundi buryo, gutanga mu gihe kitarenze iminsi 10 uhereye ku italiki iri tangazo ryasinyiwe raporo kuri Rwanda FDA igizwe n’imibare y’ingano y’iyo puderi baranguye, iyo bagurishije ndetse n’ingano yose y’iyo baba bagifite.

Itangazo rya Rwanda FDA risaba Abanyarwanda bose guhagarika gukoresha iriya puderi ikozwe mu kinyabutabire kitwa Talite cyangwa talcum( talc).

Talc(talcum ni ibumba( clay).

Iri bumba rigizwe n’ibinyabutabire abahanga bita Mg3Si4O10(OH)2.

Ikinyabutabire kiganjemo ni magnesium, kivamo ikinyabutabire twavuze haruguru iyo kihuje n’amazi na carbon dioxide.

Itangazo rya Rwanda FDA rivuga ko atari ubwoko bwose bw’iriya puderi buciwe, ahubwo ari ubukozwe mu kinyabitabire cya talcum.

Iyemewe ni ikozwe mu bikomoka ku bigori, bita cornstarch-based powder.

Iyi puderi ivugwaho kutangiza ibidukikije kandi ikaba itagira ingaruka mu mayasha y’umwana bayisize.

Kubera ko ikozwe mu binyabutabire bikomoka ku bihingwa, ituma umubiri w’umwana uyakira vuba, igashobora kuwurinda kubabuka mu buryo bworoshye.

Puderi irinda abana kubabuka

Irinda ko umwana ababuka amayasha iyo bamuranjitse kugira ngo niyihagarika ubushyuhe bw’inkari butamutwika.

Ni nyuma yaho uruganda rwa Johnson & Johnson (Pty) Limited/Cape Town rwamenyesheje Rwanda FDA ko ruhagaritse gukora no gukwirakwiza iyi puderi ikozwe muri talike, rugatangira gukora puderi y'abana hifashishijwe ibikomoka ku bigori. #RBAAmakuru pic.twitter.com/xPPqiYS69u

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) June 18, 2023

TAGGED:AbanafeaturedIbiribwaIkigoImitiPuderiUbuziranenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nta Kintu Kinini Abantu Bakwitega Mu Biganiro Hagati Y’Amerika N’Ubushinwa-UBUSESENGUZI
Next Article Menya Ibyabaye Ku Muyobozi Wa RIB Ubwo Yahabwaga Inshingano Zo Kuyiyobora
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?