Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Putin Ashyigikiye Ko Iran Irasa Israel Ikirinda Guhitana Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Putin Ashyigikiye Ko Iran Irasa Israel Ikirinda Guhitana Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 August 2024 1:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Intumwa ya Vladmir Putin yitwa Sergei Shoigu iherutse i Teheran muri Iran iganira na Perezida wayo Masoud Pezeshkian uko yakwitwara kuri Israel, imubwira ko yayirasa ariko akirinda guhungabanya abasivili.

Shoigu yari ari muri Iran kugira ngo aganire n’abayobozi bayo uko bakwitwara mu ntambara bateganya kurwana na Israel mu rwego rwo kwihorera ku rupfu rw’umuyobozi wa Hamas Ismael Haniyeh uherutse kuhicirwa, bikavugwa ko ari operation ya Israel.

Sergei Shoigu ni umwe mu nkoramutima za Vladmir Putin akaba ari mu bantu bamaze iminsi baganira na bayobozi ba Iran uko ikibazo ifitanye na Israel yakitwaramo.

Yigeze kuba Minisitiri w’ingabo ariko nyuma aza kuba Umunyamabanga mukuru mu nama y’igihugu ishinzwe umutekano mu Burusiya.

Haba Iran cyangwa Uburusiya bombi bavuga ko kwica Haniyeh ari ikosa rishobora gutuma Uburasirazuba bwo Hagati bwose bugurumana.

Umubano warushijeho gukomera hagati y’Uburusiya na Iran nyuma y’uko buteye Ukraine amahanga akabuha akato.

Mu byo Uburusiya bwaganiriye na Iran harimo no kuyiha indege z’intambara za Sukhoi Su-35.

Indege ya Sukhoi Su-35

Ni amakuru atangazwa n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Iran nayo yahaye Uburusiya indege bita kamikaze yakoresheje kenshi muri Ukraine nk’uko ubutasi bw’Amerika bubyemeza.

Qatar aho Haniyeh yabaga ivuga ko Doha iri mu biganiro bikomeye na Iran ngo iyibuze gutangiza intambara yeruye kuri Israel.

Uruhande rwa Israel rwo ruvuga ko rwiteguye intambara uko yaza imeze kose n’aho yaturuka hose.

Ni ibyemezwa na Minisitiri w’ingabo zayo witwa Yoav Gallant.

TAGGED:IgiteroIranIsraelPutinQatar
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Ibiciro Bishya By’Ibikomoka Kuri Petelori Biteye Mu Rwanda
Next Article CHUB Habereye Igikorwa Cyo Kubaga Ubwonko ‘Kidasanzwe’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?