Putin Yashyiriweho Impapuro Zo Kumuta Muri Yombi

Russian President Vladimir Putin looks on at his meeting with Lebanese counterpart Michel Aoun at the Kremlin in Moscow, Russia March 26, 2019. REUTERS/Maxim Shemetov/Pool TPX IMAGES OF THE DAY

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rwaraye rusohoye inyandiko mpuzamahanga zo guta muri yombi Vladmin Putin.

Arashinjwa gushimuta abana bo muri Ukraine bakajyanwa kuba mu Burusiya.

Undi ICC yashyiriyeho impapuro zimufata ni umukozi mu Biro bya Putin ushinzwe uburenganzira bwa muntu n’ubw’abana by’umwihariko witwa Maria Lvova-Belova.

N’ubwo ari uko bimeze, u Burusiya ntabwo ari umunyamuryango wa ICC!

- Advertisement -

Ibyaha bamurega, bavuga ko yatangiye kubikora taliki 24, Gashyantare, 2022, ubwo yatangizaga intambara muri Ukraine.

Abacamanza bo mu rugerero rwa kabiri rwa ruriya rukiko, bavuga ko hari impamvu zikomeye baheraho bakekaho Putin n’uwo bafatanyije gukurikiranwa gukora ibyaha birimo gushimuta no kujyana abana mu Burusiya bavanwe mu bice bwigaruriye muri Ukraine.

Bemeza ko ibyo bakurikiranyweho bigize icyaha cyakorewe abana bo muri Ukraine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version