Suella Braverman Wo Mu Bwongereza Yageze i Kigali

Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe ibibera imbere mu gihugu Suella Braverman yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Aje kuganira na bagenzi be bashinzwe ububanyi n’amahanga bo mu Rwanda ku ngingo zirimo uko gahunda yo kuzana mu Rwanda abimukira bageze mu Bwongereza bidakurikijye amategeko yakomeza.

Ku kibuga cy’indege cya Kigali, Braverman yakiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga witwa Mukeka Clementine.

Hari na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Amb Omar Daair.

- Advertisement -

Imikoranire y’u Rwanda n’u Bwongereza ku ngingo y’uko u Rwanda rwakwakira abimukira u Bwongereza burwoherereje mu gihe ibyabo bikigwaho ni umugambi ibice byombi byanogeje ubwo Boris Johnston yari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Icyo gihe umwe mu bari bagize Guverinoma ye witwa Priti Patel yaje i Kigali asiga asinyanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta amasezerano y’uko bizakorwa.

Hari amafaranga akubiye muri ariya masezerano agera kuri Miliyoni 120 z’ama Euros, akaba ari ayo gufasha u Rwanda gutegura aho bariya baturage bazatuzwa no kubitaho.

Imiryango imwe n’imwe ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye iby’iyi mikoranire, ivuga ko igamije inyungu z’ubukungu kurusha uko ari ukwita ku burenganzira bwa muntu.

Si iyi miryango irwanya ubu bufatanye gusa kuko hari n’abanyapolitiki barimo uwitwa Yvette Cooper babirwanya.

Cooper avuga ko ‘Rwanda Scheme’ idashoboka, idashyize mu gaciro kandi ihenze bitavugwa.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwo buvuga ko intego yarwo ari ukwakira abaje barugana, bagahabwa imibereho myiza kurusha kwirirwa bacunaguzwa cyangwa basembera mu bihugu bitabashaka.

Mu mbwirwaruhame ze, Perezida Kagame yabwiye abatekereza ko u Rwanda rugamije kwakira abimukira ngo rubungukemo, ko bibeshya, ahubwo rugamije guha abantu ahantu ho kuba habahesheje agaciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version