Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Radio-Television Ya Congo i Goma Yafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Radio-Television Ya Congo i Goma Yafashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2025 6:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abarwanyi ba M23 batangaje ko bafashe icyicaro cya Radio ya DRC, Ishami rya Goma.

Bivuze ko bafite igikoresho kizabafasha kugeza ku baturage gahunda babafitiye n’amabwiriza bashaka ko akurikizwa.

Hari nyuma y’imirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa Mbare tariki 27, Mutarama, 2025 yatumye ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zihungira mu Rwanda, abakozi ba MONUSCO n’indi miryango mpuzamahanga nabo biba uko.

Mugenzi wacu ukorera UMUSEKE uri Goma avuga ko hari izindi radio na television zikorera muri uyu Mujyi zahagaritse imirimo.

Ikindi ni uko n’iminara y’ibigo by’itumanaho, televiziyo na radiyo biri kugenzurwa na M23.

Imirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa Mbere yatumye M23 ifata igice kinini cya Goma ndetse ihita itangaza ko ibikorwa byose byakorerwaga mu kiyaga cya Kivu bihagarara.

Itangazo ryawo hari aho rigira riti: “Turasaba abaturage bose ba Goma gutuza. Kubohora umujyi byakozwe neza, ibintu biri mu biganza byacu”.

Ku rundi ruhande Radio Okapi ivuga ko ingabo za DRC zarangije kwisubiza iyo radio na television.

Iki kinyamakuru gikorana bya hafi n’ubutegetsi bw’i Kinshasa kivuga ko kuri uyu wa Mbere abasirikae ba Leta bisubije radio na television nyuma yo kurasana bikomeye na M23.

Gitangaza kandi ko hari abaturage biraye mu maduka ya bagenzi babo barayasahura.

Ubwo busahuzi bwabereye hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma nacyo kivugwaho kuba cyafashwe na M23.

Ku byerekeye uko ibintu byifashe hakuno mu Rwanda, inzego z’umutekano zahagurutse kugira ngo abatuye i Rubavu batuze.

Umuvugizi wa RDF witwa Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko hari ibisasu byaguye mu Rwanda byica abaturage batanu, abandi barakomereka.

Gusa yahumurije abandi baturage ko ibintu ubu biri mu maboko ya RDF bityo ko bakwiye gutuza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, RBA izindutse ivuga ko ibintu byasubiye mu buryo, ko abaturage batangiye imirimo yabo, abafundi n’abamotari bakaba bazindukiye mu kazi.

Taarifa Rwanda ntiyashoboye kumenya imyirondoro y’abahitanywe n’ibisasu byarasiwe muri DRC.

Imirenge ikunze kwibasirwa n’ibisasu bivayo ni iya Busasamana, Cyanzarwe na Rugerero.

TAGGED:AbaturageCongofeaturedIbisasuM 23RubavuRwivanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rusizi: Haravugwa Abanyeshuri Baroze Bagenzi Babo
Next Article Polisi Zo Muri EAC Ziyemeje Guhangana N’Ibyaha Byambukiranya Imipaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?