Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RDB Yaganiriye N’Abanyemari Bakomeye Uko Bazabyaza Umusaruro Inama Za CHOGM
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

RDB Yaganiriye N’Abanyemari Bakomeye Uko Bazabyaza Umusaruro Inama Za CHOGM

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 April 2022 2:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambera, RDB, bwahuye n’abanyemari bakomeye mu Rwanda baganira uko bakwitegura kuzabyaza umusaruro inama zitandukanye ziri hafi kubera mu Rwanda, zirimo ikomeye ya CHOGM n’izindi ziyiteguza zizayibanziriza.

U Rwanda ku ikubitiro ruri gutegura inama ngari yiswe Commonwealth Business Forum izaba muri Kamena, 2022 mbere y’uko CHOGM nyirizina iterana.

Si iyi nama u Rwanda ruri gutegura yonyine mu rwego rwo kwitegura CHOGM kuko hari n’izindi zizaba muri kiriya gihe zigahuza abantu bo mu nzego zitandukanye.

Izo nzego zirimo urubyiruko, abagore n’abandi.

Abanyemari baganiriye na RDB bagize itsinda bita Golden Circle rigizwe n’abakire bo ku rwego rubarirwa Miliyari z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere Clare Akamanzi yasabye abitabiriye iriya nama gukomeza gukorana n’ikigo ayobora kugira ngo impande zombi zirebere hamwe ahava amahirwe bityo abyazwe umusaruro.

Umuyobozi mukuru wa RDB Madamu Clare Akamanzi

Akamanzi yagize ati: ‘ Turashaka ko ibihugu byose bizitabira iriya nama bimenya ko u Rwanda ruhari kandi bikaruvuga. U Rwanda rugomba kwibagirana ku bibi byaruranze mu mateka, ahubwo rukibukirwa ku byiza birimo n’iterambere rufite. Ibi bizashoboka ari uko twese dukoranye.”

Uwavuze mu izina ry’urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo witwa Solange Tetero yavuze ko inama izahuza urubyiruko rwo muri Commonwealth yiswe Commonwealth Youth Forum izabera urubyiruko rw’u Rwanda uburyo bwiza bwo kwigira ku bandi.

Solange Tetero

Hari n’inama iteganyijwe yiswe Commonwealth People’s Forum nayo izahuza urubyiruko na’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere imishinga igamije kurengera ibidukikije no kurinda umubumbe w’isi muri rusange.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe imishinga(RDB Chief Strategy and Compliance Officer) witwa Louise Kanyonga nawe yavuze ko intego u Rwanda rufite ari ugufatanya n’amahanga kugira ngo ejo hazaza h’abatuye isi hazabe heza kandi hasangiwe n’abayituye bose.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe imishinga(RDB Chief Strategy and Compliance Officer) Louise Kanyonga

Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Federasiyo Nyarwanda y’abikorera ku giti cyabo witwa Stephen Ruzibiza yavuze ko abikorera bo mu Rwanda biteguye kuzabyaza umusaruro ziriya nama kandi bakagira ibyo bigira kuri bagenzi babo bazaba bavuye mu bindi bihugu.

TAGGED:AbanyemariAkamanziCHOGMfeaturedRDB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyagatare: Uruganda Rwa Kawunga Rumaze Hafi Imyaka Ibiri Rwaruzuye Ariko Ntirukora
Next Article Abanyarwanda 850 Batunze Byibura Miliyoni Y’Amadolari Y’Amerika($)- Raporo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Beyoncé Yabaye Undi Muhanzi Ufite Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?