RDF Irashaka Kongera Umubare W’Abagore Bayijyamo

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yaraye abwiye itsinda ry’abasore n’inkumi b’Abanyarwanda ariko baba mu mahanga ko umubare w’ab’igitsina gore binjizwa mu ngabo uzongerwa.

Intego ni uko uva kuri 7% ukagera kuri 30% mu gihe gito kiri imbere.

Brig Gen Rwivanga avuga ko bigomba gukorwa hazirikanwa uruhare rukomeye ab’igitsina gore bagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Abasore n’inkumi 65 bose bari baje kuri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda kuganirizwa ku rugendo rwo kubohora u Rwanda n’uruhare ingabo z’u Rwanda zabigizemo ndetse n’urwo zikomeje kugira mu kubaka iterambere ryarwo.

- Kwmamaza -

Bakiriwe kandi na Lt Col Vincent Mugisha ushinzwe ishami ry’ingabo z’u Rwanda rihuza abasirikare n’abasivili bita Civil Military Relations Department.

Umwe mu bagize ririya tsinda witwa Yannick Bandora yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko ngo yashimiye uko rusa.

Uyoboye ririya tsinda witwa Kennedy Bizimana akaba asanzwe aba mu Bubiligi avuga ko iyo we na bagenzi be bagize amahirwe yo kuza mu Rwanda, baba babonye n’andi yo kurumenya kurushaho binyuze mbere na mbere mu kwiga amateka yarwo.

Avuga ko bituma bakomeza no kuzirikana umuco w’iwabo kandi bagasubira mu bihugu babamo biyemeje kuzakomeza guteza u Rwanda imbere mu ngeri zitandukanye.

Urubyiruko ruba mu mahanga rwasobanuriwe uko kubohora u Rwanda byagenze n’aho kuryubaka bigeze
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version