Minisitiri Ingabire Mubafite Munsi Y’Imyaka 40 Bavuga Rikijyana Ku Isi

Umunyarwandakazi ushinzwe Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Musoni Paula Ingabire yashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bafite munsi y’imyaka 40 bavuga rikijyana.

Abandi Banyarwanda baruriho  ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore Jean de Dieu Uwihanganye ndetse na Miss Ngarambe Rita Laurence wabaye igisonga cya bbere mu irushanwa rya ‘Miss Face of Humanity 2022’.

Mu mwaka wa 2018 nibwo Ingabire Paula Musoni yabaye Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, iyo nama ikaba yarabaye taliki 18, Ukwakira. 2018.

Ni umuhanga mu ikoranabuhanga wize muri Kaminuza y’u Rwanda, arangiza afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

- Advertisement -

Yaje kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho muri Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology (MIT) iri mu zikomeye ziri muri Amerika.

Mbere y’uko aba Minisiteri, Ingabire yari umuyobozi wa gahunda ya Kigali Innovation City.

Muri Werurwe 2020, Paula Ingabire yashyizwe mu bayobozi 115 bakiri bato ku Isi.

Uru ni urutonde rubamo abayobozi mu nzego za Leta, abanyamakuru, abahanzi, abarezi, impuguke mu bucuruzi, n’abashinzwe ikoranabuhanga bose kandi bakaba bari munsi y’imyaka 40 y’amavuko.

Ingabire Paula hamwe n’abandi bari kuri uru rutonde bashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 rwiswe  ‘Global Top 100 Under 40 List’.

Ruriho ibyamamare mu muziki, abashabitsi, abanyapolitiki, abakinnyi ba filime n’abandi.

Abandi bari kuri uru rutonde barimo abanyamuziki nka Asake wo muri Nigeria, Tyla wo muri Afurika y’Epfo, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Zendaya n’abandi bo mu myidagaduro.

Mu banyapolitiki barimo Minisitiri w’ikoranabuhanga muri Sierra Leone, Salima Monorma Bah, Zaynab M. Mohamed uhagariye Leta ya Minnesota muri Sena ya Amerika akaba n’umunyapolitiki watowe ari muto kurusha abandi muri iyi Leta kuri uyu mwanya cyane ko afite imyaka 26 n’abandi batandukanye.

Uru rutonde rwatangiye gukorwa guhera mu 2017.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version