RIB Igiye Kongererwa Ubushobozi

Ibyo kongerera ubushobozi Urwego rw’ubugenzacyaha biherutse kuvugirwa mu biganiro byahuje abayobozi bakuru ba RIB na Minisiteri y’ubutabera byamaze iminsi itatu.

Hari hagamijwe kuganira kuri ejo hazaza h’uru rwego rumaze imyaka itanu.

Bikubiye mu mushinga wo kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, wamaze kugezwa mu Nteko Ishinga Amategeko.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko ufite umwihariko kuko uhuriranye n’imyaka itanu RIB ibayeho.

- Advertisement -

Yavuze ko muri wo ari ho hagomba kuba isuzuma ry’uko ibintu byifashe kugira ngo habeho kureba uko bategura n’indi myaka iri imbere.

Mu bigiye gukorwa kugira ngo byunganire ibyo RIB yari isanzwe ikora, harimo no kuba abakozi b’uru rwego bagiye guhabwa uburenganzira bwo gushyingura dosiye.

Ati: “Akenshi bafataga dosiye bakagira inama ubushinjacyaha ikaba yashyingurwa, ariko ugasanga icyo kintu cyo kuba ubwo bubasha bufitwe gusa n’ubushinjacyaha ari imbogamizi. Icyangombwa rero ni uko uko gushyingura iyo dosiye byakorwa n’uwabonye ko ibyo bimenyetso bidahagije cyangwa atari ngombwa y’uko yaba ashyinguye iyo dosiye”.

Avuga ko kuba RIB itari ifite ubwo bubasha byatinzaga ibintu bimwe na bimwe kuko iyo hari inzira imwe mu butabera itari ngombwa uyivanamo.

Gushyingura dosiye mu bugenzacyaha ngo bizagabanya umubare w’ibirego bigera mu bushinjacyaha, ndetse binafashe mu gutanga ubutabera bwunga.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB (Rtd Col) Jeannot Ruhunga yagaragaje ko uyu mwiherero wari ugamije kongera kwisuzuma.

Ati: “Imyaka itanu tumaze twayiciyemo kugira ngo turebe aho twavuye n’aho tugeze, biduhe kureba uburyo twakora no mu myaka itanu iri imbere. Imyaka itanu ishize rero yari iyo kubaka, twagize inkunga ikomeye ya Leta yatumye twiyubaka vuba”.

Ku bijyanye no gushyingura inyandiko, Umunyamabanga mukuru wa RIB yavuze ko byari bisanzwe bikorwa ariko bikaba ngombwa ko ububasha busabwa ubushinjacyaha.

Yunzemo ati: “ N’ubundi twabikoraga, ariko wamara kubikora niba wunze abantu ukabahuza, ukandikira Ubushinjacyaha ko ikibazo cyakemutse ubusaba kuyishyingura. Rero ubu icyo itegeko ryatwemereye ni uko twayishyingura, aho kugira ngo tuyohereze dusa nk’abamaze kuyifatira umwanzuro”.

Ubusanzwe amategeko yateganyaga ko umugenzacyaha adashobora gushyingura dosiye, kuko byasabaga ko yoherezwa mu bushinjacyaha n’ubwo yaba abona nta bimenyetso bihagije ifite.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version