Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Yafunze Turahirwa Moses
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

RIB Yafunze Turahirwa Moses

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 April 2023 7:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Turahirwa Moses mu myaka ishize wambikaga abakomeye imyenda yakorerwaga mu nzu y’imideli yitwa Moshions. RIB imukurikiranyeho ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry avuga ko nyumay’uko Turahirwa Moïse atumijwe ngo yisobanure ku byaha akekwaho hemejwe ko iperereza kubyo akekwaho rikomeza ariko bigakorwa ‘afunzwe’.

Murangira avuga ko mu byaha Turahirwa yabazwaga hiyongereyeho “gukoresha ibiyobyabwenge” nk’uko ibipimo bya Laboratwari y’ibimenyetso bya giganga bikoreshwa mu butabera byabigaragaje.

Bivuze ko hari ibipimo bya gihanga byamufashweho hagamijwe kureba niba adakoresha ibiyobyabwenge.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kuri uyu wa Kane ubugenzacyaha bwari bwatumije Turahirwa ngo agire ibyo abusobanurira kubyo yari amaze iminsi atangaje by’uko yahinduye igitsina akaba yarabaye umugore kandi yari asanzwe ari umusore.

Yemezaga ko ari urupapuro yahawe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe abinjira n’abasohoka ariko uru rwego rwahakanye ibyo yavugaga.

Aho niho ubugenzacyaha bwahereye butangira gukurikirana iby’iyo nyandiko.

Hari kandi n’amakuru yavugaga ko anywa ibiyobyabwenge ndetse nawe[Turahirwa Moses] yigeze gutangaza ko yabyemerewe na Leta y’u Rwanda ngo ajye anywera urumogi mu mihanda y’i Kigali.

Turahirwa Moses yari amaze iminsi avugwa mu itangazamakuru nyuma y’uko hagaragaye amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo.

- Advertisement -

Icyo gihe yemeye ko ariwe uyagaragaramo.

TAGGED:featuredIbiyobyabwengeImpapuroRwandaTurahirwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Turahirwa Moses Arashinjwa Impapuro Mpimbano
Next Article Ruhango: Bazirikiye Umwana Amaboko Imugongo Bamumanika Mu Bwiherero
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?