RIB Yavuze Ko ‘Aho Gufungwa’ Kuwa Kabiri ‘Wafungwa’ Kuwa Gatanu

Umunyamabanga mukuru wa RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga

Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha( Rtd) Col Jeannot Ruhunga aherutse kuvuga ko burya aho gufungwa mu mibyizi rwagati nko ku wa Kabiri, ku bw’amaburakindi umuntu yafungwa kuwa Gatanu.

Yabivuze ubwo yasubizaga umunyamakuru wamubajije icyo avuga ko kwinuba kw’Abanyarwanda bavuga ko iyo umuntu afunzwe ku wa Gatanu avamo bitinze kuko aba ashobora kuzafungurwa ku wa Mbere cyangwa kuwa Kabiri w’Icyumweru gikurikiraho.

Abinubira iryo fungwa bavuga ko mu minsi ya Week-end baba bafunzwe mu buryo butaciye mu mucyo cyane cyane ko ibyabo biba bizaganirwaho mu Cyumweru gitaha, iyo minsi yose bakayimara mu kasho.

Bosco Kwizera wa RBA avuga ko abaturage binubira gufungwa ku wa Gatanu bakazafungurwa ku wa Mbere

Nyuma yo gusubiza ku bindi bibazo yari yabajijwe n’abanyamakuru, Ruhunga yagarutse kuri icyo kibazo, avuga ko ababyumva batyo hari icyo batazi.

- Advertisement -

Ati: “ Gufunga ku wa Gatanu tugafungura ku wa Mbere….Icyo kintu sinzi impamvu cyagumye mu mutwe w’abantu! Buriya mbagiriye inama aho gufungwa ku wa Kabiri wafungwa ku wa Gatanu…”

Umunyamabanga mukuru wa RIB avuga ko mu by’ukuri ntawahitamo gufungwa ku munsi uwo ari wo wose ariko ngo bibaye ngombwa ko biba, ibyiza ni uko umuntu yafungwa ku wa Gatanu aho gufungwa ku wa Kabiri.

Avuga ko bibaye ari ibishoboka ntahagire ufungwa, byaba ari amahoro ariko ngo ntibyapfa gukunda kuko abantu bakiri ku isi.

Mu gusobanura icyo amahitamo yo gufungwa kuwa Gatanu arusha ayo gufungwa ku wa Kabiri, ( Rtd) Col Jeannot Ruhunga yagize ati: “ Iyo ufunzwe ku wa Kabiri, ubugenzacyaha buba bifite iminsi itanu yo kugufunga yemewe n’amategeko mbere yo kugushyikiriza ubushinjacyaha.”

Avuga ko iyo umuntu afunzwe ku wa Kabiri biba ari bibi kubera ko iminsi itanu iteganywa n’itegeko ngo ibye bive muri RIB bijye mu Bushinjacyaha irangira ku wa Gatandatu.

Ati: “ Icyo gihe kuwa Gatandatu turakugumana, ku Cyumweru tukakugumana, ku wa Mbere tukaguha ubushinjacyaha. Ariko iyo tugufashe ku wa Gatanu cyangwa ku wa Gatandatu bivuze ko n’iminsi ya Week-end ibarirwamo bityo ko tutazarenza kuwa Kabiri cyangwa ku wa Gatatu tutaragushyikiriza ubushinjacyaha.”

Avuga ko imyumvire y’uko umuntu ufashwe ku wa Gatanu arekurwa ku wa Mbere ngo ntikwiye kuko n’ubusanzwe RIB ikora amasaha 24/7.

Yavuze ko iyo umuntu afashwe ku wa Gatanu, bwacya bikagaragara ko nta mpamvu yo gukomeza kugufunga, baramurekura.

Umuyobozi w’uru rwego kandi yatangaje ko abibwira ko akazi karwo ari ugufunga gusa, bibeshya.

Avuga ko ku munsi RIB yakira ibirego bigera ku 2000 biturutse mu Rwanda hose.

Muri abo bose barezwe, avuga ko abafungwa baba batarenga 15.

Kandi ngo abenshi muri abo bareze, baba bifuza cyangwa bumva ko uwo bareze agomba gufungwa byanze bikunze.

Ruhunga asaba abantu kumva ko gutanga ubutabera bitavuze gufunga ahubwo ko uwo warezwe aba ashobora no gukurikiranwa uri hanze.

Yunzemo ko iyo myumvire iri no mu banyamategeko kuko iyo udafunze uwo bareze, bakwitwaramo umwikomo.

Uburanira uregwa nawe iyo abonye afunzwe, biba ikibazo kuko aba yumva yaburana adafunzwe.

RIB isaba abantu kumva ko ifunga umuntu runaka iyo ifite ibyo ishingiraho bifatika bituma koko byemezwa ko afungwa.

Ivuga ko ifunga umuntu kubera ko ashobora gucika ubutabera, kubera ko icyaha aregwa kiremereye k’uburyo  aramutse adafunzwe n’umutekano we waba uri mu kaga, kubera ko ashobora gusibanganya ibimenyetso cyangwa ashobora gucika ubutabera cyangwa indi mpamvu iteganywa n’itegeko.

Umunyamabanga mukuru wa RIB  avuga ko abantu bashoboye kwirinda ibyaha ntibafungwe byaba ari amahire ariko ko aho gufungwa ku wa Kabiri, byaruta umuntu agafungwa ku wa Gatanu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version