Rwanda: Uwashinze IRCAD –Africa Yavuze Ko Izahindura Ubuzima Bw’Abanyafurika

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ikigo IRCAD-Africa kiri mu Murenge wa Masaka witwabiriwe na Perezida Paul Kagame, Prof  Jacques Marescaux washinze iki kigo, yavuze ko kuba iki kigo yashinze gifunguye ishami muri Afurika bivuze ko Abanyafurika bagiye kubona ubuvuzi bugezweho.

Yavuze ko kugira ngo uyu mushinga wo kubaka IRCAD Africa ugerweho, byagizwemo uruhare na Perezida Paul Kagame urangwa n’imiyoborere ifite icyerekezo.

Mu ijambo yatanze mu Cyongereza uyu Mufaransa w’inzobere mu kubaga yavuze ko yemera ko gukora cyane no kudatezuka buri munsi ku ntego umuntu yiyemeje, ari byo bimugira indashyikirwa.

Prof Marescaux avuga ko imirimo ikigo kizakorera mu Rwanda izagerwaho kubera ko ruri mu bihugu bifite ikoranabuhanga rifatika kandi mu nzego nyinshi.

Mu ijambo rye nk’umushyitsi mukuru, Perezida Kagame yashimye Jacques Marescaux ko yemeye gushyira  IRCAD Africa mu Rwanda kuko iyo atabishaka yari kuyishyira n’ahandi.

Ati: “Washoboraga kujya ahandi hatari mu Rwanda, ariko ndagushimira kuba warafashe icyemezo kigoye cyo kutwumva ariko ndatekereza ko n’ubwo byari icyemezo kirimo ingaruka nyinshi cyabyaye n’inyungu nyinshi kandi cyabyariye inyungu Abanyarwanda mu buryo bwinshi.’

Avuga ko hari benshi batekereza ko ibikorwa nk’ibi bitashyirwa ku Mugabane wa Afurika.

Ati: “ Mu nshuro nyinshi rimwe na rimwe abantu baravuga bati Afurika ntabwo ibikwiriye, itekerezwaho bwa kabiri, mu biganiro byinshi, ariko kuba waravuze uti oya, ntabwo igiye kuza ku mwanya wa kabiri, reka tubijyanye muri Afurika ari nayo mpamvu mvuga ko cyari igitekerezo kirimo ingaruka nyinshi, muri Afurika uhitamo u Rwanda, hagomba kuba hari ikintu cyatumaga utubonamo ubushobozi.’

Perezida Kagame yamushimiye ko yahisemo gushyira iki kigo mu Rwanda

Umukuru w’u Rwanda yasezeranyije Jacques Marescaux ko atazicuza ku cyemezo cyo gutangiza IRCAD Africa akayishyira mu Rwanda.

IRCAD ni Ikigo cy’Abafaransa gikora Ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kizobereye mu kubaga hibandwa ku ndwara za kanseri zifata inyama zo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko hafungurwa igice kinini cy’umubiri.

Mu kugifungura hari Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana; uw’Ibikorwaremezo Jimmy Gasore; uw’Uburezi Gaspard Twagirayezu, uw’ingabo Juvénal Marizamunda n’abandi.

IRCAD Africa yatangiye kubakwa mu 2019, yuzuye ifite agaciro ka miliyari Frw 20 zisaga.

Ni ikigo kigizwe n’ibice bitandukanye birimo icyumba gihugurirwamo abaganga hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, aho kwigira amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga n’aho gukorera ubushakashatsi.

Izatanga serivisi zo kubaga bidasabye ko hasaturwa igice kinini cy’umubiri kuko uwavuwe hakoreshejwe iryo koranabuhanga ‘atagira ububabare bukabije, ava amaraso make kandi ntatinde mu bitaro.’

Beretse Perezida Kagame uko iri koranabuhanga rikora

Mu mishinga yayo harimo kuzahugura abaganga b’inzobere 300 ku mwaka.

I Masaka aho cyubatswe hateganyirijwe ibikorwa bitandukanye birimo ibitaro, farumasi, laboratwari n’ibindi bizashyirwa ku buso bwa hegitari 100.

U Rwanda rufite umugambi w’uko ruzahinduka ihuriro ry’ibigo bitanga serivisi z’ubuzima rikomeye muri Afurika k’uburyo abantu baturutse hirya no hino kuri uyu mugabane bazaza kurwivurizamo.

Ni inyungu kuri bo kuko bazahabwa serivisi nziza z’ubuzima ariko n’u Rwanda rukazinjiza amadovize aturutse ku bukerarugendo bushingiye kuri serivisi z’ubuvuzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version