RSB Yahagaritse Gutanga Ikirango ‘R-Mark’

Ku bufatanye n’ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Ikigo cy’lgihugu gutsura Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko hafashwe ingamba zo guhagarika itangwa ry’ibirango by’ubuziranenge bibiri byakoreshwaga ku bicuruzwa.

Iby’iryo tangazo byatangarijwe mu itangazo rihiriweho n’ibyo bigo.

Rivuga ko byakozwe mu rwego rwo kunoza no koroshya itangwa rya serivisi.

Ibyo birango ni icyatangwaga handikwa (R-Mark) n’icyahabwaga ibicuruzwa cya S-Mark.

Guhera taliki ya 6 Nzeri 2024 ikirango R-Mark ntikizongera gutangwa mu kwandika ibicuruzwa by’ibiribwa kandi n’abatunganya ibiribwa ntibemerewe kongera kugishyira ku nyandiko iha abaguzi amakuru yomekwa ku gicuruzwa.

Icyakora izo nzego zimenyesha abaguzi ko ibisabwa mu kwandika ibindi bicuruzwa byo bidahindutse.

Abafite ibiribwa byatunganyijwe mu nganda mbere y’italiki 6, Nzelri, 2024 bikaba bifite ikirango cya R-Mark ku gipfunyika babwiwe ko bashobora gukomeza kubicuruza kugeza igihe bizarangirira.

Abafite mu bubiko inyandiko ndangamakuru zomekwa ku gicuruzwa ziriho ikirango cya R-Mark bashobora gukomeza kuzishyira ku bicuruzwa kugeza igihe nazo zizashirira mu bubiko.

Itangazo rihuriweho na biriya bigo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version