Gen Ruvusha Yakiriye Ubuyobozi Bw’Ingabo Z’u Rwanda Muri Mozambique

Maj Gen Alex Kagame wari usanzwe uyobora inzego z’umutekano ziri mu butumwa muri Mozambique yaraye aherekanyije ububasha na Maj Gen Emmanuel Ruvusha ngo aziyobore.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 07, Nzeri 2024, i Mocimboa Dá Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mu guhererekanya ubu bubasha, hari hari n’izindi nzego z’umutekano no mu rwego rushinzwe iperereza n’umutekano w’Igihugu, NISS.

Ubwo yageraga muri Mozambique, Maj Gen Emmanuel Ruvusha yasobanuriwe byinshi atemberezwa mu duce inzego z’umutekano z’u Rwanda zigenzura twa Mocimboa da Praia, Chinda, Palma, Afungi, Pundanhar, Macomia, Ancuabe ndetse na Pemba.

Maj. Gen Ruvusha yashimye mugenzi we ucyuye igihe kubera imbaraga n’ubwitange yagaragaje mu gufasha abo yari ayoboye kuzuza inshingano zabo.

Muri Kanama irangira nibwo itsinda rishya ry’ingabo z’u Rwanda ryagiye muri Mozambique gusimbura bagenzi babo.

Kubasezeraho byabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, witabirwa n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano.

Muri Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi bagiye kurwanya ibyihebe bya Ansar al-Sunna mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Zakoze akazi kazo neza kugeza ubwo abaturage bari baravanywe mu byabo n’ibikorwa by’iterabwoba by’uyu mutwe, bongera kugaruka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version