Uwahoze Ayobora Botswana Yakoranye Umuganda N’Abanya Kigali

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Perezida Masisi ari kumwe na Meya Samuel Dusengiyuma

Uwahoze ari Perezida wa Botswana H.E. Mokgweetsi Masisi yakoranye umuganda n’abatuye Akarere ka Kicukiro, mu gikorwa cyari kiyobowe na Meya wa Kigali Samuel Dusengiyumva.

Masisi yakoresheje kupa kupa mu gutunganya ubusitani buri ahari stade ya Clicket mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, ahabereye umuganda ku twego rw’Igihugu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’uwo mushyitsi mukuru n’abatuye uwo Murenge bitabiriye icyo gikorwa.

Abaje gukorera umuganda i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Masisi yashimiye urubyiruko rw’u Rwanda ko rukorana n’abakuze mu gutunganya aho batuye, avuga ko ibyo bakora ari urugero rwiza no ku baturage batuye ahandi.

Kuzibukira inzoga bita ‘ibyuma’ nabyo byari mu butumw bwatangiwe mu muganda urangiza Kanama(8), 2026.

Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi yayoboye Botswana guhera mu mwaka wa 2018 kugeza mu mwaka wa 2024, aba Perezida wayo wa Gatanu kuva iki gihugu kigenga mu mwaka wa 1969 nyuma yo kwibohora abakoloni b’Abongereza.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *