Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RSSB Yashinjwe ‘Gukomeza’ Gushora Akayabo Mu Mishinga Ihombya Leta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RSSB Yashinjwe ‘Gukomeza’ Gushora Akayabo Mu Mishinga Ihombya Leta

admin
Last updated: 07 July 2021 6:01 am
admin
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, cyashinjwe gushora amafaranga menshi mu mishinga itizwe neza, bikarangira iguye mu bihombo kandi bigaruka kuri Leta.

Imwe mu mishinga igarukwaho ni iy’inyubako iki kigo cyubatse mu bihe bitandukanye, ariko  ntizigurishwe uko byateganyijwe cyangwa ngo zikoreshwe bityo zigahomba.

Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yari imbere y’Inteko ishinga amategeko – Umutwe w’Abadepite – ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bigaragara muri RSSB.

Umuyobozi wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo, Depite Muhakwa Valens, yagize ati “Hari ibibazo kandi biri mu ishoramari rya RSSB, ishoramari rikorwa ku mishinga itizwe neza bigatera Leta igihombo.”

Ni ibibazo byakunze kugaragazwa muri Raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, harimo aho RSSB ngo iba yarashoye amafaranga menshi mu bigo by’ubucuruzi bitandukanye kandi bitunguka bitewe n’uko ishoramari riba ritizwe neza cyangwa ntirikurikiranwe uko bikwiye.

Muri iyo mishinga harimo uwo kubaka inzu zigezweho i Gacuriro mu mudugudu wiswe Vision City.

Byateganywaga ko inzu zizatwara miliyari 77.5 Frw, ariko mu igenzura ryakozwe mu mwaka wa 2018/19 byagaragaye zari zimaze kuba miliyari 115.6 Frw, bivuze ko hari hamaze kurengaho miliyari 38.6 Frw ku mafaranga yateganyirijwe umushinga.

Uyu mudugudu urahenze ariko nta nyungu ifatika uratangira gutanga

Muhakwa yakomeje ati “Ikindi ni uko amazu yagurishwaga ku kigereranyo cyari hasi 44%, ku buryo bigaragara ko Leta izagira igihombo.”

Izi nzu zubatswe n’ikigo Ultimate Developers Limited (UDL) cya RSSB, zigizwe n’amacumbi y’ubwoko butandukanye harimo inyubako zigeretse zifite ibyumba kuva kuri bitatu kugeza kuri eshanu ndetse na za ‘apartments’.

Zihagazeho kuko haheruka gutangazwa ko igiciro cyagabanyijweho 60%, nk’amacumbi y’ibyumba bibiri agera kuri miliyoni 63 Frw, ay’ibyumba bitatu agera kuri miliyoni 94 Frw naho ay’ibyumba bine agera kuri miliyoni 108 Frw.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ishoramari rya RSSB muri Vision City, igiciro cy’umushinga cyazamutse cyane biturutse ku mpinduka zagiye ziba mu mushinga zirimo kunoza inyigo zawo n’ibindi bikorwa bitari byaragaragajwe mu nyigo ya mbere.

Yakomeje ati “Ibi byatumye amazu ahenda cyane ku buryo byasabye ko amafaranga yatanzwe mu bikorwa remezo avanwa mu giciro cy’amazu, Leta ikayasubiza RSSB.”

“Amafaranga angana na miliyari 29 Frw ajyanye n’ibikorwaremezo akaba azishyurwa mu byiciro kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 kugeza mu 2028/29. Ibi byatumye igiciro cy’inzu kigabanyuka, ubu izaguzwe zikaba zigeze ku gipimo cya 96%.”

Ibikorwaremezo byubatswe muri uriya mushinga, uretse inzu harimo n’imihanda izenguruka uyu mudugudu wose, ibibuga byo kwidagaduriramo by’abana n’abakuru, ubusitani bwagutse n’ibindi.

Ku gihombo hiyongeraho n’ikiguzi cyo gukomeza kwita ku nzu zitaragurishwa.

Uyu mudugudu urimo ibikorwaremezo byinshi

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko mu rwego rwo kunoza itegurwa n’isesengurwa ry’imishinga y’ubwubatsi ya RSSB, hashyizweho itsinda rihuriweho n’abafatanyabikorwa batandukanye ngo bajye bunganira UDL.

Abo bafatanyabikorwa barimo Umujyi wa Kigali, Ikigo Gishinzwe Imyubakire (RHA) n’Urwego rw’Iterambere (RDB).

Ati “Ikindi ni uko imishinga mishya y’inyubako RSSB yafashe gahunda yo gufatanywa n’abandi bashoramari bazobereye mu mishinga y’inyubako.”

Hari n’indi mishinga

Irindi shoramari rya RSSB ryagaragajwe ko ritunguka ni iryakozwe mu kigo Rwanda Foreign Investment Holding Company Ltd ryanganaga na miliyari 9.5 Frw ubwo ryakorwaga, ariko mu 2018 ryari rigeze ku gaciro ka miliyari 1.5 Frw.

Muhakwa ati “Byagaragaye ko iyo sosiyete itubahiriza amabwiriza agenga imikorere y’ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda nko kuba idafite ibiro bizwi no kutubahiriza ibijyanye no kwandika mu bitabo by’ibaruramari.”

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko kiriya ari ikigo cyashyizweho na RSSB n’ubwishingizi bwa gisirikare (MMI), bashaka gushora imari mu kigo cy’ubushakashatsi mu bijyanye n’imiti, MelMarT Pharmaceuticals cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko ibitabo na raporo z’imari byamaze gukorwa, ndetse byagenzuwe n’ibigo bya KPMG na BICO Associates mu 2020.

Yakomeje ati “Ikijyanye no kuba iyo sosiyete itunguka, kuba ari isosiyete y’ubushakashatsi, kunguka kwayo guturuka ku kuba ubushakashtatsi hari icyo bwagezeho bukabyazwa amafaranga.”

“Kuva aho iyo sosiyete ivumburiye umuti witwa ONIVYDE uvura kanseri ikawugurisha agera kuri miliyari 1 Frw, sosiyete yatangiye kunguka yishyura inyungu abanyamigabane bayo, ku buryo RSSB imaze kubona inyungu igera kuri miliyoni $3, kuva mu 2018.”

Mu bindi bibazo harimo n’inguzanyo zahawe abakozi ba RSSB ariko zitishyuwe.

Ni icyemezo cyafashwe n’inama y’ubuyobozi ya RSSB yo mu Ugushyingo 2013, yemeza ko umukozi ukeneye inguzanyo ku mushahara azajya ahabwa na ½ cy’umushahara we ku kwezi, ukubye amezi 12.

Byateganywaga ko umukozi ugiye kuva muri iki kigo agomba kubanza akishyura ayo mafaranga.

Nyamara igenzura ryakozwe mu 2018 ryerekanye ko hari miliyoni 139 Frw zitishyuwe.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko kwishyuza byakomeje ku buryo hasigaye miliyoni 72.9 Frw.

Ati “Hafashwe ingamba zo gutanga abatarishyura mu kigo gishinzwe amakuru ku bafite imyenda (TransUnion), ku buryo badashobora kubona inguzanyo z’amabanki batabanje kwishyura umwenda babereyemo RSSB. Izindi ngamba zafashwe ni uguhagarika gutanga inguzanyo ku mishahara, abakozi bakeneye inguzanyo bagakoresha ibigo by’imari.”

Yavuze ko hafashwe ingamba zo gukomeza kunoza imikorere y’iki kigo, hagamijwe kucyongerera ubushobozi no kunoza ishoramari ryayo.

Hanavuguruwe itegeko rigenga RSSB, riyiha ubwigenge busesuye mu mikorere, uburenganzira bwo kuvugurura inzego z’umurimo n’abakozi babishoboye kandi bahembwa mu buryo RSSB ishobora kubona abakozi babishoboye ku isoko ry’umurimo.

Uyu mudugudu ugizwe n’inzu zitadukanye
TAGGED:Dr Uzziel NdagijimanafeaturedIshoramariRSSBUDL
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guinée na Sénegal Birarebana Ay’Ingwe
Next Article Intasi Nkuru Za Gisirikare Z’U Rwanda, U Burundi, Tanzania, Congo-Kinshasa na Uganda Zahuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?