Rubavu: Aho Kagame Agiye Kwiyamamiriza Abantu Ni Uruvunganzoka

Mu Karere ka Rubavu abaturage baraye bagenda bagana ahitwa Gisa aho Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ari bwiyamamarize.

Ni Akarere ka kabiri ari bwiyamamarizemo nyuma ya Musanze.

Abaturage baje Rubavu aho Kagame yiyamamariza ni abasanzwe batuye muri aka Karere n’abo mu tundi tugaturiye.

I Musanze Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko Demukarasi y’Abanyarwanda ari bo ibereye, ko ntawe ukwiye kuyibahitiramo kuko nabo iwabo ntawe ujya ababwira uko biyobora.

- Advertisement -

Yanavuze ko icyo FPR igamije ari uko imibereho y’Abanyarwanda ikomeza kuba myiza kurushaho.

Kagame yabwiye abantu ko ibyo atakoze muri Manda yabanje azabikora mu yindi kandi abashimira ko ibyo yakoze byose babimufashijemo.

Bamwe baharaye.
Ariyamamariza ahitwa Gisa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version