Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: MINALOC Yasabye Komisiyo Gusubika Amatora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rubavu: MINALOC Yasabye Komisiyo Gusubika Amatora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 August 2023 6:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umucanga ucukurwa mu Murenge wa Nyakiriba muri Rubavu
SHARE

Komisiyo y’amatora yatangaje ko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yayisabye ko amatora y’abayobozi  baherutse kuva mu myanya yari ateganyijwe vuba aha mu Karere ka Rubavu, asubikwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo witwa Charles Munyaneza yatangaje ko MINALOC yababye ko amatora yakwigizwa imbere kubera ko abatuye kariya karere batarongera kubaka ubuzima kubera ingaruka z’ibiza.

Ibyo biza byibasiye Uburengerazuba bw’u Rwanda cyane cyane Akarere ka Rubavu.

Hari taliki 02, Gicurasi, 2023 ubwo induru n’imiborogo byaramukaga nyuma y’uko abantu bazindutse bagasanga imivu yatwaye abantu, amatungo, imyaka n’inzu.

Habarurwe abantu bagera ku 130 bapfuye bazize ibyo biza.

Ibintu bifite agaciro kabarirwa muri miliyari nyinshi z’amafaranga y’u Rwanda nabyo byarangiritse.

Charles Munyaneza yavuze ko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ari yo isanzwe iha Komisiyo imyanya itorerwa kandi ikagira uruhare mu gutegura amatora.

Avuga ko yabasabye gusubika ayo matora binyuze mu ibaruwa yabandikiye ibabwira ko  nka Minisiteri ishinzwe imibereho y’abaturage, isanga byaba byiza amatora abaye asubitswe.

Ati: “ Badusabye ko twaba tuyasubitse kugira ngo abaturage babanze bisuganye hanyuma bazabone kuyategura bundi bushya.”

Kugeza ubu nta taliki amatora azaberaho iratangazwa kuko byose bizaterwa n’igihe Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izatangariza ko ibintu byasubiye mu buryo.

Akarere ka Rubavu ntigafite Meya watowe.

Kayoborwa by’agateganyo na Déogratias Nzabonimpa wagiye ku buyobozi asimbuye Kambogo lldéphonse wegujwe n’Inama Njyanama kubera ibyo Perezida wayo witwa Dr Kabano Habimana Ignace yise ‘kudashobora.’

TAGGED:AkarereAmatoraMeyaMunyanezaRubavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ange Kagame Yagizwe Umuyobozi Muri Perezidansi
Next Article Rwanda: Imyidagaduro Ya Nijoro Yahawe Isaha Ntarengwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?