Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Yahaye Abapolisi $140 Ngo Bamusubize Magendu Barayanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rubavu: Yahaye Abapolisi $140 Ngo Bamusubize Magendu Barayanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 June 2023 7:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Rubavu haherutse gufatirwa umugabo wari ugiye gupakira  ibipfunyika( amabalo) 15 by’imyenda ya caguwa mu modoka ngo ayijyane Kimisagara muri Nyarugenge. Yabonye afashwe ashaka guha abapolisi $140 ni ukuvuga arenga Frw 140,000 barayanga ahubwo baramufata.

Ni umugabo w’imyaka 31 y’amavuko, akaba yarafatiwe mu Mudugudu wa Giraneza, Akagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi, ahagana saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 27 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

CIP Mucyo ati: “Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu, bahawe amakuru n’abaturage ko mu rugo rw’uwo mugabo hari magendu y’imyenda igiye gupakirwa imodoka, niko guhita bajyayo mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bahasanga amabalo 15”.

Uwo mugabo ngo yabonye afashwe,  yikoza mu nzu asohokana ruswa ya $ 140 ngo ayabahe bamurekure ajyane iyo mari abandi barangay ahubwo baramwambika amapingu.

CIP Mucyo Rukundo avuga amakuru bafite ari uko uwo mugabo  asanzwe atuye muri ako Kagari ka Bugoyi akaba ari n’umuvuzi wa gakondo.

Polisi ivuga ko uwo mugabo yayemereye ko iriya myenda yayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akaba yari agiye kuyipakiza imodoka ikajyanwa mu Mujyi wa Kigali aho yari bucururizwe mu isoko rya Kimisagara.

CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru yatumye iyi myenda ya magendu ifatwa aboneraho kugira inama abakora ubucuruzi bwa magendu.

Ati: “ Duhora tugira abantu inama yo kureka magendu bagakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko, bakazirikana ko gutanga umusoro ku bicuruzwa baranguye ari ukwiyubakira igihugu kandi ko nabo inyungu zibagarukaho kuko iyo misoro akenshi ikoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo birimo n’ayo masoko baba bacururizamo.”


CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru yatumye iyi myenda ya magendu ifatwa

Yaburiye abatanga ruswa y’uko atari yo nzira ishobora gutuma barekurwa.

Ngo baba barushaho kwishyira mu kaga gakomeye kuko ruswa nayo ari icyaha kitihanganirwa.

Hamwe n’ibyo yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gusaba, gutanga cyangwa kwakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

TAGGED:featuredImyendaKimisagaraMagenduPolisiRubavuRukundoRuswa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rutsiro Yahawe Umuyobozi Wari Usanzwe Muri MINALOC
Next Article Abayobozi Ba Rutsiro Bazize Kudateza Imbere Abaturage-Min Musabyimana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?