Rulindo, Musanze, Rusizi: ‘Operation Ikomeye’ Ya Polisi Yo Gufata Urumogi

Abantu bane bo mu turere twa Rulindo, Musanze na Rusizi baherutse gutirwa muri operation ya Polisi y’u Rwanda basanganwa udupfunyika 3,553 tw’urumogi.

Bafashwe hagati y’italiki 04 n’italiki 05, Gashyantare, 2023.

Babiri barangana kuko bafite imyaka 26 y’amavuko, undi umwe afite imyaka 29 n’aho undi akagira imyaka 39 y’amavuko.

Umwe mu bafatiwe i Rulindo bamusanganye inusu y’urumogi ingana n’udupfunyika 167, undi nawe wafatiwe muri  aka Karere mu Murenge wa Rusiga bamusanga udupfunyika 1000.

- Advertisement -

Ni umugabo wo mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka  Rwintare, mu Murenge wa Rusiga.

Bukeye bw’aho ni ukuvuga ku Cyumweru taliki 05, Gashyantare, 2023, undi muturage wo mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze nawe yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 1,987.

Yafatiwe  mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze.

Kuri uwo munsi kandi Polisi yafatiye mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi undi mugabo imusanganye urumogi rupfunyitse mu tuntu  399.

We yafatiwe mu Mudugudu wa Cyapa mu Kagari ka Kamurera mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru Polisi yahawe  n’abaturage.

Ati: “Twagendeye ku makuru twahawe n’abaturage ko […] utuye mu murenge wa Bushoke acuruza urumogi, twagiye iwe tumusatse tumusangana udupfunyika 167 hamwe n’inusu y’urumogi yari atarafunga mu dupfunyika.”

Muri telefoni y’uwo wafashwe, Polisi yarahagenzuye isanga harimo ubutumwa bugufi yari yandikiranye na mugenzi we wavaga i Rubavu yerekeza i Kigali.

Bwavugaga ko afite imari bari buhurire mu Kagari ka Rwintare akamuhaho.

Uwo wazanye iyo mari yarafashwe nyuma y’uko imodoka yari arimo yahagarikwaga baramusaka bamusangana urumogi.

Yari yarwambariyeho imyenda mu nda.

SP Ndayisenga avuga ko bucyeye bwaho  ahagana  saa kumi n’ebyiri n’igice, Polisi yafashe undi mugabo afite udupfunyika 1,987 tw’urumogi yari ashyiriye abakiliya ku makuru yari amaze gutangwa n’abaturage ko nawe acuruza ibiyobyabwenge.

Uwafatiwe i Rusizi we yari ahagurutse i Kamembe ajya i Kigali.

Imodoka yari arimo yaje gusakwa na Polisi, iyisangamo urumogi ruhishe mu ibase rurengejweho ifu y’imyumbati.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yagize ati: “ Irabaruta yaje gufatanwa udupfunyika 399 yari yahishe mu ibase irimo ifu y’ubugari, ubwo abapolisi bahagarikaga imodoka itwara abagenzi rusange yari arimo, mu mudugudu wa Cyapa wo mu kagari ka Kamurera bakamusaka.”

Muri rusange Polisi igira inama abumva ko gucuruza ibiyobyabwenge ari yo nzira bakwiye gushakishirizamo amaramuko, kubyirinda hakiri kare kuko ubifatiwemo bimugiraho ingaruka nyinshi kandi mbi, harimo guhomba igishoro no gufatwa agafungwa ntagere ku iterambere yifuzaga.

Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe dosiye.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version