Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RURA yasabye Airtel guhagarika ‘Publicité ishotora MTN’, Ubwo busabe Airtel ntirabubona
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RURA yasabye Airtel guhagarika ‘Publicité ishotora MTN’, Ubwo busabe Airtel ntirabubona

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2020 12:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bwa RURA bukiyoborwa na Lt Col Patrick Nyirishema ifite Ref, 1200 DG/LRA/ENF/RURA/020  yo ku itariki 03, Ukuboza, 2020 isaba Airtel gukuraho itangazo ryayo ryamamaza ibyo ikora, kuko ngo risiga icyaha MTN bahanganye ku isoko.

RURA ivuga ko yakiriye ibaruwa yo MTN iyisaba gusuzumana ubushishozi itangazo rya Airtel riyamamaza ariko rigasiga icyasha MTN.

Iyo baruwa ifite No 00473/MTN/CEO/20202 ikaba yaranditswe taliki 20, Ugushyingo , 2020.

RURA ivuga ko tariki 25, Ugushyingo, 2020 yahuye n’Ubuyobozi bwa Airtel baganira kuri iki kibazo cyazamuwe na MTN.

Mu ibaruwa yihaniza Airtel yasohowe na RURA hari aho igira iti:

“Tumaze gusesengura itangazo ryanyu ryamamaza ariko ryigereranya n’undi, twasanze n’ubwo mutavuga mu buryo bweruye ko uwo muvuga ari MTN, amabara mukoresha, uko itangazo riremye(design) n’ibirigize(content), byose hamwe iyo ubihuje ubona ko mwavugaga MTN Rwandacell Limited.

Twasanze kandi ririya tangazo ritesha agaciro kandi rikibasira  ibikorwa by’uwo muhanganye rukumbi ku isoko,

Indi ngingo twasanzemo kandi yo kwitonderwa ni aho muvuga ngo ‘Honest Network’(umurongo wo kwizerwa).

Iriya nyandiko ivuze mu buryo buziguye ko hari n’undi murongo utari uwo kwizerwa(Dishonest Network).

Dushingiye rero ku itegeko No 001/R/CA-MCA/RURA/016 mu ngingo yaryo ya 19 rigena imikorera y’ibigo by’itumanaho mu Rwanda, iyi ngingo ikaba isaba ibi bigo kwamamaza ibyo bikora bidatobera ibindi ndetse n’izindi mpamvu twavuze haruguru, turasaba Airtel Rwanda Ltd guhagarika ako kanya ririya tangazo ryamamaza.”

RURA irangiza itangazo ryayo ibwira Airtel Rwanda ko nidakurikiza ibyo isabwa izafatirwa ibihano.

John Magara uyobora ishami rya Airtel rishinzwe kwamamaza ibikorwa byayo yabwiye Taarifa ko ibaruwa ya RURA ibasaba gukuraho itangazo ivuga ko ritobera MTN atarayibona, ko twayimuha akabanza kuyisoma.

Iyi baruwa ya RURA isaba Airtel gukuraho itangazo ryamamaza ivuga ko risebya MTN
Iyi niyo nyirabayazana
TAGGED:AirtelfeaturedIbaruwaMTNRURARwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karongi: SEDO aravugwaho gukubita umuturage utishimiye ikiciro cy’ubudehe
Next Article Muzabungabunge aya mashuri ntazangirike vuba- Nadine Umutoni Gatsinzi
1 Comment
  • Byumvuhore faustin says:
    15 December 2020 at 1:04 pm

    AIRTEL iyaba baribayihagaritse burundu kuko irakabije

    Twebweho yatwambuye ibyacu kungufu
    Amafaranga twabitsaga Muri TIGO SUGIRA Twarahebye.

    Twasaba RURA kutuvuganira ikaturenganura murakoze.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?