Rusizi: Akurikiranyweho Kwica Umugore Babanaga Mu Buryo Butemewe N’Amategeko

Urwego  rw’ubugenzacyaha rurashakisha umugabo witwa Jean Damascene Hategekimana akurikiranwaho kwica mugore we bari bamaranye imyaka 11 babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Uwo mugabo ushakishwa asanzwe azwi ku izina rya Maso,  akaba afite imyaka 50 y’amavuko.

Umugore wishwe yitwaga Dorothée Nyiransabimana nawe akaba yari afite imyaka 50 y’amavuko.

Bari basanzwe batuye mu Mudugudu wa Muhari, mu Kagari ka Kamatita, mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe butangaza ko bwamenye iby’urupfu rwa nyakwigendera bubibwiwe n’umuturage.

Uwo muturage wabivuze yari yageze  muri urwo rugo, asanga umwana w’umukobwa akingiranye mu nzu.

Joyeuse Ingabire uyobora Umurenge wa Gihundwe yabwiye UMUSEKE ati “Ni urupfu rwadutunguye biratubabaza, twabibwiwe n’umuturage wari ugeze mu rugo, yinjiye mu nzu asanga nyakwigendera yitabye Imana.”

Avuga ko hihutiwe kubibwira Ubugenzacyaha kugira ngo butangire iperereza.

Abaturanyi bavuga ko bombi babanaga mu buryo buzira amatiku kuko nta bushyamirane bwahavugwaga.

Ubuyobozi bwa Gihundwe buti:“Mu makuru twagerageje gukurikira abaturanyi batubwiye ko babanaga nta makimbirane. Kumva ko umwe yishe undi byatunguye benshi. Bari abantu babeshwaho no kwishakishiriza imirimo yo guhemberwa.”

Icyakora nta mwana bari barabyaranye ariko uwo mugore we yari asanzwe afite umwana w’umukobwa yabyaye mbere y’uko babana.

Ubuyobozi bwafashe ingamba zo gukomeza kwigisha abaturage guharanira amahoro mu miryango ikabana nta makimbirane.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe bwemeza ko amakimbirane ageza ku rupfu yaherukaga mu 2019.

Umurambo wa nyakwigengera nyuma y’uko umaze gukorerwa isuzuma kwa muganga  washyinguwe ku wa Mbere tariki 20 Werurwe, 2023

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version