Ibibazo Bikomoka Ku Mateka Y’Abanyarwanda Byageze Kuri Bose

Amateka y'u Rwanda arimo ibika byinshi bisharira

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Clarisse Munezero avuga ko amateka y’Abanyarwanda yiganjemo ababaje kandi yagize ingaruka kuri bose.

Yabivugiye mu nama yahuje abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu bari bahuye ngo bige uko ikibazo cyo guhungabana kifashe mu Rwanda n’icyakorwa ngo ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi byakomorwa.

Munezero yibukije abantu ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye mu mibereho y’Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko mu rubyiruko.

Clarisse Munezero

Impamvu ni uko ibikomere abantu bakuru bahuye nabyo babiraga abana babo.

- Advertisement -

Abashakashatsi  bagaragaje ko umubyeyi utwite ufite ibikomere ku mutima bishobora kugira ingaruka ku mwana azabyara.

Ibyo bikomere iyo bititaweho bigira ingaruka zitandukanye zirimo: agahinda gakabije, kwiyahura, gukoresha ibiyobyabwenge, indwara z’umutima, iz’ibihaha n’ibindi.

Ingamba za MINUBUMWE..

Clarisse Munezera avuga ko mu guhangana n’iki kibazo, hashyizweho ingamba zitandukanye  haba ku ruhande rwa  Leta  haba no ku bafatanyabikorwa barwo.

Ahantu hashyizweho imbaraga kugira ngo ibi bigerweho ni mu mbuga z’ibiganiro, gahunda zigamije gufasha urubyiruko  gukira ibikomere, Itorero ry’urungano ryiswe  rubyiruko menya amateka yawe, gushyira urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo n’ibindi.

Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho gahunda zifasha abatishoboye harimo imiryango urubyiruko rukomokamo, uburezi kuri bose, ibigega bifasha urubyiruko kubona inguzanyo no kwihangira imirimo n’ibindi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Clarisse Munezero yabwiye abatabiriye inama ko ari ngombwa kuzirikana ko ubudasa bw’u Rwanda bwatumye Abanyarwanda basohoka mu bibazo bikomeye.

Avuga ko mu kuvura ibikomere  bidakwiye ko abantu  bagendera gusa ku buryo mvamahanga bumenyerewe mu kuvura, ahubwo Abanyarwanda bagatekereza ku biva mu muco w’Abanyarwanda.

Kuri we, niho hashobora  dutekerezwa no kuvanwa  ibyo mu muco nyarwanda babona nk’umuti ku bibazo bibareba.

Inama yahuje abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubumwe b’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yari yitabiriwe kandi n’Umuryango InterPeace.

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version