Uburangare Bwa FERWAFA Bwabujije u Rwanda Amahirwe

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF,  yanzuye ko umukino wo kwishyura hagati y’Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Benin utazabera mu Rwanda. Ivuga ko yari yarasabye FERWAFA kunoza ibya hoteli izakira abakinnyi ariko ntiyabikora bityo yanzura ko n’umukino wo kwishyura uzabera muri Benin.

Itangazo ryasohowe na CAF rimenyesha FERWAFA ko u Rwanda rutemerewe kwazakirira Benin mu kibuga cy’i Huye kuko nta Hotel zujuje ibisabwa zihari.

Kuri  uyu wa Gatatu, taliki ya 22 Werurwe 2023 nibwo Amavubi  ari bukine umukino wayo wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.

Umukino wo kwishyura wari uteganyijwe kuzaba taliki 23, Werurwe, 2023, ni mu ntangiriro z’Icyumweru gitaha.

- Advertisement -

Ibaruwa CAF yaraye  yandikiye Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry,  yamumenyesheje ko umukino w’umunsi wa Kane w’u Rwanda na Bénin ‘uzabera ahandi’.

Muri yo handitswemo hati: “ CAF yakiriye ikirego cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Bénin ko nta hoteli z’inyenyeri enye zujuje ibipimo mpuzamahanga bisabwa byo kwakira amakipe n’abayobozi muri aka gace kavuzwe.’’

Iyi mpuzamashyirahamwe nayo yikoreye igenzura isanga hoteli ziri mu Karere ka Huye ziri ku rwego rwo hasi ugereranyije n’ibisabwa.

Muri ya baruwa twavuze haruguru hari ahanditse hati: “Nk’uko mubizi, CAF yaburiye Ishyirahamwe ryanyu inshuro nyinshi ko hakenewe nibura hoteli eshatu z’inyenyeri enye cyangwa izisumbuyeho muri Huye zishobora kwakira amakipe, abasifuzi n’abayobozi mu gihe cy’imikino y’amakipe makuru ya CAF.’’

FERWAFA yanenzwe ko yabwiwe iby’iki kibazo kenshi ariko ikavunira ibiti mu matwi.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade de l’Amitié Mathieu Kérékou y’i Cotonou.

U Rwanda kandi rwashyizwe mu bihugu 23 bidafite ibibuga byemewe.

Ibindi bihugu biri kuri urwo rutonde ni: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guinée, Burkina Faso, Gambie, Guinée Bissau, Cap-Vert, Niger, Centrafrique n’u Burundi.

Ibyo kwangira u Rwanda kuzakira umukino wo kwishyura hagati yarwo na Benin byanzuwe nyuma y’uko taliki 04, Gashyantare, 2023, FERWAFA yoherereje CAF  amashusho n’amafoto yerekana imiterere ya Stade ya Huye ngo yemererwe kuzakira uriya mukino.

Nyuma yo gusuzuma, CAF yamereye FERWAFA kuzakira uriya mukino ariko iyisaba ko yazabanza kunoza ibijyanye na hoteli abakinnyi n’abandi bashyitsi bazakoresha.

FERWAFA ntabyo yakoze none byatumye umukino u Rwanda rwari buzakire wimurirwa ahandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version