Rusizi: Bafatanywe Lisansi Bari Bagiye Kugurisha Mu Burundi Rwihishwa

Abagabo babiri bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi bafashwe n’inzego z’umutekano bafite amajerekani arimo lisansi bari bagiye kugurisha mu Burundi. Baje guca mu rihumye abari babafashe bariruka baracika!

Abavugwaho ubwo bucuruzi butemwe ni abo mu Mudugudu wa Rushwati, Akagari ka Nyamihanda, Umurenge wa Butare, Akarere ka Rusizi.
Ni Bankwijisi Emmanuel na Habonimana Gilbert bari bamaze igihe  bashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kubona amakuru ko bacuruzaga magendu iyo mu Burundi.

Inzego zabafatanye amajerekani atatu arimo lisansi bivugwa ko bari bashyiriye Uwimana Ezéchias na we ugishakishwa.

Abaturage babwiye Imvaho Nshya ko bariya bantu hari uwo  bari bemeranyije nawe ko bari bumusangishe iyo mari ku mugezi wa Ruhwa, akayambutsa ayijyana i Burundi.

- Kwmamaza -

Uwahaye aya makuru Imvaho Nshya yagize ati: “Amakuru y’ubucuruzi bwa magendu ijya i Burundi kuri uriya mugabo yari ahari. Hari hasigaye gusa kumenya abo akoresha no gufatirwa mu cyuho kuko aho bimariye kumenyekana ko lisansi ari imari ishyushye i Burundi, hari abaturiye umupaka batagisinzira, barara bashakisha inzira zose zo kuyambutsa”.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko mu gace bariya bantu bafatiwemo hasanzwe bakorerwa magendu ikomeye.

Ahanini iba ari iyo kwambutsa lisansi ijya mu Burundi cyane cyane ko iyi ari imari ikomeye muri iki gihugu.

Hari utugari dutatu two mu Murenge wa Butare tumaze kumenyakana ko dukorerwamo iriya magendu.

Ni ikibazo gikomeye mu Murenge nk’uwo ufite utugari tune gusa.

Abambukana iyo mari akenshi baca mu mugezi wa Ruhwa, ukaborohereza kugera yo.

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko ari ngombwa gukaza ingamba zo gukumira magendu cyane cyane iyambuka ijya mu Burundi kuko iki gihugu gikeneye byinshi biva mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntawizera Jean Pierre avuga ko abo bagabo baherutse gufatwa bakurikiranyweho iyo magendu.

Icyakora ngo nyuma yo kubwira abari babafashe uko babigenza n’uburyo lisansi igera mu Burundi bahise babaca mu rihumye bariruka barabasiga.

Ubwo twandikaga iyi nkuru bari bagishakishwa ngo babazwe iby’ubu bucuruzi butemewe.

Abavugwaho buriya bujura, basanzwe ari abakarani-ngufu, ubahaye ikiraka wese bakagikora, akabishyura.

Mu minsi yatambutse hari uwafashwe ashaka kwambutsa inka ngo ajye kuzigurisha mu Burundi mu buryo bwa magendu ariko abantu baramutesha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version