Ntituzi Niba Omega Yarapfuye Cyangwa Akiriho- Umuvugizi Wa M23

Dr. Balinda

Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatatu nibwo haje amakuru avuguruza ibyari byavuzwe by’uko Gen Pacifique Ntawunguka witwa Omega yafashwe na M23 kandi ko igiye kumuha u Rwanda.

Dr. Balinda yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ayo makuru atari yo.

Yagize ati: “Nibo bazanye igihuha baranagikwiza…”

Icyakora Dr. Balinda yirinze kwemeza cyangwa ngo ahakane ko Gen Omega yapfuye, avuga ko ikiriho ari uko bageze ku ndake ntibamubona.

- Kwmamaza -

Avuga ko ntawe uzi irengero rye.

Imvaho Nshya yari yanditse ko Gen Omega ashobora kugezwa mu Rwanda mu gihe gito kiri imbere, ikemeza ko ari amakuru yahawe n’Umuvugizi wa M23 Dr. Balinda.

Mu minsi yatambutse hari abari bamubitse bavuga ko yiciwe mu mirwano yabereye muri Goma mbere y’uko uyu mujyi ufatwa na M23.

Abo muri FOCA( ni ishami rya gisirikare rya FDLR Omega ayobora) ntibigeze bamubika bityo bikaba byari bigoye kwemeza niba koko yarapfuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version