Rusizi: Umusaza Yitwikiye Inzu Ngo Abyegeke Ku Mugore We

Igice kiri mu ruziga kiragaragaza aho umwotsi wacaga

Umugabo w’imyaka 65 arakekwaho kwitwikira inzu agamije kubishyira ku mugore we. Asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Kamurehe, Umurenge wa Gashonga muri Rusizi.

Ubugenzacyaha bukorera muri aka gace bwamutaye muri yombi kuri uyu wa Gatatu taliki 09, Ukwakira, 2024.

Ubuyobozi bw’uyu Murenge buvuga ko nubwo uwo mugabo yari akuze ndetse ashaje, ariko yakekwagaho kunywa urumogi.

Byabereye mu Kagari ka Kamurehe, Umurenge wa Gashonga muri Rusizi

Gitifu wa Gashonga witwa Mathilde Nyirangendahimana yabwiye itangazamakuru ko bamenye ko inzu y’uriya mugabo ifashwe n’inkongi bahita batabaza izindi nzego basanga ari ikinamico yari arimo ngo iperereza rifate umugore we.

Ati: “Asanzwe akekwaho gukoresha urumogi. Yabajijwe aza kwemera ko ari we witwikiye yakingiye inyuma ingufuri, aca mu idirishya ageze hanze avuza induru ngo yari atwikiwe mu nzu. Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Nyakarenzo”.

Abaturanyi bavuga ko bikekwa ko uriya mugabo yitwikiye agamije kubyegeka ku mugore we, bamaranye igihe kuko bafitanye abana batatu.

Umurenge wa Gashonga ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi ikunzwe kuvugwamo ingo zibanye mu makimbirane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version