Rutaremara Asobanura Inkingi ZIKOMEYE FPR-Inkotanyi Yubakiweho Bwa Mbere

Umuyobozi w’Inama ngishwanama y’Inararibonye z’u Rwanda Tito Rutaremara avuga ko imigabo n’imigambi Umuryango FPR-Inkotanyi yubakiweho yari ikomeye kandi yari igamije kutazagira Umunyarwanda iheza.

Iyo migabo n’imigambi yari igamije gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaraga.

Harimo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kubaka demokarasi ibereye Abanyarwanda, kubaka imibereho myiza yabo harimo kubaha amashuri, amavuriro n’ibindi.

Ikindi bashyizemo ko cyagombaga kurwanywa ni ruswa n’akarengane.

- Advertisement -

Rutaremara avuga ko iriya migabo n’imigambi yagombaga kuba yumvikana neza kandi Abanyarwanda bose bayibonamo.

Avuga kandi ko yagombaga kuba ishyize mu gaciro kandi ishobora guhuzwa n’uko Abanyarwanda babagaho mu bihugu bari barimo kugira ngo bitagira uwo bibangamira muri bo kubera ko ibihugu babagamo nta bwisanzure bari bari bahafite.

Inzego zo gushyira mu bikorwa iby’iriya migabo n’imigambi zari zubatswe neza kandi ziharanira kwigira mu mikorere yazo.

Buri rwego rwabaga rufite Komite njyanama (council), Komite ngenzuzi (inspector) Komite nkozi (executive committee).

Iyi yagombaga gushyira mu bikorwa ibyemejwe.

Yunzemo ko izo nzego zagombaga gukora mu buryo bwa Demukarasi mu gufata ibyemezo no gushyiraho abayobozi.

Yanditse kuri Twitter ati: “ Ibitekerezo bya RPF byagombaga kuganirwaho kuva ku nzego zo hasi bikanyura mu nzego zose ; guhera hasi kugera hejuru, cell, blanch, kuri region(intara) kugera kuri NEC( National Executive Council)  ibyemezo bifashwe bikaba bibaye itegeko kuri buri  wese.”

Ku byerekeye imyitwarire, hari ibice bitatu byagombaga gukurikizwa:

Ibyo ni imikorere ya kirwanashyaka, kwiga, kwiyigisha no kwigisha abandi, kwinenga no kunenga abandi [bagamije kubaka].

Hari kandi ko mu gihe ibintu byose byananiranye, Habyarimana adashaka guhinduka, yananiye igitutu cya  politike  y’abanyamahanga bamufashaga kandi bamutegeka  gushyiraho Demukarasi, uburyo bwa nyuma bwari busigaye bwari ubwitwaga  ‘Operations Z’.

Ni uburyo bw’uko RPF yagombaga gukoresha igitutu cy’imbaraga za gisirikare.

Tito Rutaremara avuga ko mu bindi ateganya kuzaganiriza ho abamukurikira kuri Twitter mu minsi iri imbere, harimo ibyereyeke ishuri politike, ibyigirwagamo n’inshingano z’intore zaryigagamo.

Asobanura ko kandi hazaganirwa no ku ‘ivuka nyirizina’ ry’Umuryango wa RPF.

Umuryango FPR-Inkotanyi uharanira ko Abanyarwanda bose babaho biyubashye kandi bunze ubumwe

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version