Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rutsiro: Uwihaye Imana Akurikiranyweho Kwimana Ambulance Yo Gutabara Umurwayi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rutsiro: Uwihaye Imana Akurikiranyweho Kwimana Ambulance Yo Gutabara Umurwayi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 April 2023 3:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umubikira uyobora Ikigo Nderabuzima cy’i Kivumu mu Karere ka Rutsiro akurikiranyweho icyaha cyo ‘kwirengagiza’ gutabara umuntu uri mu kaga.

Bivugwa ko yinangiye yanga gutanga imbangukiragutabara y’ibitaro yayoboraga ngo ijye gutabara umubyeyi wari uri ku nda.

Taliki 10, Mata, 2023 nibwo bivugwa ko uyu mubikira witwa Soeur Vestine Twizerimana yahamagawe n’inzego zitandukanye asabwa gutanga imbangukiragutabara y’ibitaro ngo ijye gutabara umubyeyi wari ku nda mu Kigo Nderabuzima cya Bukanda kugira imujyane  ku bitaro bya Gisenyi ariko undi arayimana.

Byabereye mu Mudugudu wa Bukanda, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyabirasi.

Kubera gutinda gutabarwa, umubyeyi yaje kubyara umwana upfuye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ku wa 12 Mata 2023 aribwo Sr Twizerimana Vestine yatawe muri yombi.

Dr Murangira avuga ko usibye kuba ibyakozwe n’uriya mubikira bihanwa n’itegeko, gutabarana bisanzwe ari indagagaciro za buri Munyarwanda.

Murangira ati: “Usibye kuba biteganywa n’itegeko,  byagombye kuba indangagaciro kuri buri muntu uri mu rwego rw’ubuyobozi cyangwa utanga serivisi. Ibi kandi byagombye nanone kuba indangagaciro ziranga buri Munyarwanda.”

Avuga ko abari muri serivisi z’ubuzima bakwiye kubigira akarusho kuko guteshuka gato ku nshingano zabo zo kwita ku babagana bigira ingaruka ziremereye ku barwayi.

Icyaha uriya mubikira akurikiranyweho giteganywa n’itegeko ryo ku wa 30 Kamena 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 244 ivuga kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Igira iti:“Umuntu wese wirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi aba akoze icyaha”.

Itegeko riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko itarengeje ibihumbi 500 Frw.

Uyu mubikira afungiye kuri RIB Station Kivumu mu gihe dosiye iri gutunganwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

TAGGED:featuredImbangukiragutabaraMurangiraRIBRutsiroRwandaUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibiherutse Kuba Kuri Amerika Byashimishije Abashinwa
Next Article DRC: Umudepite Arasaba Ko Kurya Imbwa Bigirwa Icyaha Gihanwa N’Itegeko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?