Rwanda: Abadakoresha EBM Batangiye Gufungirwa Business

Nyuma y’uko Ikigo cy’imisoro n’amahoro na Polisi y’u Rwanda baburiye abacuruzi ko bagomba kujya batanga inyemezabwishyu za EBM, kuri uyu wa Gatatu( mu minsi itageze ku Cyumweru), ziriya nzego zatangiye gufungira abadatanga iriya fagitiri.

Gufungira umuntu ubucuruzi bikorwa mu minsi 30 kandi agacibwa amande angana n’inshuro enye y’ibyo yagombaga gutangira EBM ntabikore.

Uwitonze Jean Paulin akaba Komiseri wungirije ushinzwe abasora avuga ko ari inshingano ya buri mucuruzi urebwa no gutanga umusoro ku nyongeragaciro (TVA) yo gushyira mu bikorwa inshingano zo gutanga facture ya EBM.

Jean Paulin Uwitonze

Avuga ko utazabikurikiza azabihanirwa n’amategeko.

- Kwmamaza -

Uwitonze avuga ko ikibazo gituma ibintu binakomera kurushaho ari uko hari abantu bafatirwa muri ariya makosa inshuro nyinshi.

Yatanze urugero rw’uko mu mwaka wa 2020 hari abantu 1828 bahanwe kuko  banyereje Miliyoni Frw  600.

Umwaka wakurikiyeho( wa 2021) hahanwe abacuruzi 1,300 banyereje Miliyoni Frw 719 mu gihe muri uyu mwaka( 2022 ubura igihe gito ngo urangire) hamaze guhanwa abantu 1,500 banyereje Miliyoni Frw 600.

Ku rundi ruhande, hari abacuruzi bavuga ko batarasobanukirwa neza n’imikorere ya EBM.

Biganjemo abacuruzi bato n’abaciriritse.

RBA ivuga ko imibare yahawe n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ivuga ko ‘kugeza ubu’ abamaze kwiyandikisha ku gukoresha fagitire za EBM ari abantu  77,000.

Ni umubare uhagaze neza kubera ko mu mwaka wa 2013, abayikoreshaga bari abantu 1,000 gusa.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro gitangaza ko imikoreshereze myiza ya EBM yatumye  umusoro ku nyongeragaciro/TVA  winjijwe mu mwaka wa 2020/2021 ugera kuri Miliyari Frw 531.3.

Abakoresha EBM bangana na 30% by’abacuruzi bose barebwa nayo.

Bivuze ko 70 % basigaye batayikoresha, ibi bikumvikanisha uburemere bw’umusoro utagera mu kigega cya Leta uko ungana!

Indi myanzuro iherutse gufatwa kuri iyi ngingo hari uw’uko n;umuguzi utatse EBM nawe azajya yamburwa ibyo yaguze bigatezwa cyamunara.

Uwabimucuruje azahanwa harimo no gukurikiranwaho kunyereza umusoro k’ubushake.

Izi ngamba iki kigo kizisohoye nyuma y’ikiganiro cyahaye itangazamakuru mu minsi mike ishize,  kikaba cyari kitabiriwe n’inzego zirimo na Polisi y’u Rwanda.

Umwanzuro ureba abacuruzi badatanga EBM uvuga ko nyuma yo kubona ko runaka yacuruje ingano runaka y’ibicuruza ntabitangire EBM, hazasuzumwa ibyari mu bubiko bwe byose kugira ngo ibyo yacuruje atabitangiye EBM  bibarurwe, abicibweho umusoro byose, kandi ubucuruzi bwe buzafungwa mu gihe cy’iminsi 30.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kandi cyahise cyanzura ko abantu bakorewe inyandiko mvugo bamenyeshwa icyaha cyo gucuruza badatanga inyemezabwishyu cyangwa atanga itubwamusoro ndetse bakanatangazwa mu binyamakuru, ko bagomba kuba bishyuye uwo musoro bitarenze Taliki 28, Ugushyingo, 2022 bitaba ibyo ‘bagafungirwa business.’

Rwanda: Guverinoma Irashaka Ko EBM Iba Itegeko Ku Bacuruzi Bose

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version