Umwaka wa 2024 wabereye abagabo mubi kuko wabahitanye kurusha abagore kandi abenshi bazira indwara zitandura(47.7%) mu gihe abahitanwa n’indwara zandura ari 42.9%.
9.4% rigizwe n’abicwa n’izindi mpamvu zirimo impanuka, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare giherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2024 mu Rwanda hose hapfuye abantu 36,021, abenshi bakaba abagabo kuko ari 122.7 ku bantu 1000 mu gihe abagore ari 100 ku bantu 1000.
Iyi mibare irerekana ko biyongereye kuko ari 46.1% naho mu mwaka wa 2023 bari 41.8%.
Abenshi mu bapfuye muri uwo mwaka baguye mu bitaro no mu bigo nderabuzima, kuko bangana na 45.9 mu gihe abasigaye bapfiriye ahatari kwa muganga.
Impfu zibarurwa mu bice bituwe cyane mu Cyongereza bita comzmunity-based deaths ziterwa ahanini n’indwara zitandura ziterwa n’imibereho ya muntu.
Iziterwa n’indwara zandura zingana na 28.4% naho abazira izindi ndwara kandi batuye ahandi nkaho 12.3%.
Ibi kandi byerekana ko abapfa bazize indwara zandura bagabanuka mu gihe abapfa bazize izitandura bo biyongera.
Kwiyongera kwabo kandi kuboneka mu byiciro byose by’imyaka bafite.
Impfu ziterwa n’izindi mpamvu zibarurwa cyane mu bagabo kurusha abagore kandi hafi ya hose mu gihugu.
Zimwe mu mpamvu zivugwa ko zitera abagabo impfu kurusha abagore ni imiterere y’imibiri yabo n’imikorere y’ubwonko bwabo.
Muri rusange abagabo ni abantu badatinya, kandi bakora ibintu bishobora mu buryo bworoshye kubahitana.
Nibo batwara imashini zicukura imisozi, izikora imihanda, nibo biganje mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nibo biganje mu ngabo na Polisi n’abacungagereza, nibo bakunze gufatwa bagiye kwiba, nibo banywa ibisindisha n’ibindi biyobyabwenge byinshi kurusha abagore n’ibindi n’ibindi.
Iyi myitwarire ishyira ubuzima bwabo mu kaga, bikarushaho kuba bibi kuri bo kuko basanganywe n’umuco wo kutabwira abantu ibibaremereye ku mutima ahubwo bagahitamo kubyiyibagiza binyuze mu kunywa inzoga nyinshi.
Uretse kuba zitera indwara zitandura kandi zica zirimo umutima, diyabete, guturika k’udutsi tw’ubwonko, inzoga ziteza impanuka zishobora guhitana abantu cyangwa kubamugaza.
Ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe nabyo bitera abagabo benshi kwiyahura mu buryo bwa nyabwo cyangwa bakiyahuza inzoga.