Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 May 2025 10:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abagabo b'Abanyarwanda bapfuye mu mwaka wa 2024 baruta ubwinshi abagore.
SHARE

Umwaka wa 2024 wabereye abagabo mubi kuko wabahitanye kurusha abagore kandi abenshi bazira indwara zitandura(47.7%) mu gihe abahitanwa n’indwara zandura ari 42.9%.

9.4% rigizwe n’abicwa n’izindi mpamvu zirimo impanuka, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare giherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2024 mu Rwanda hose hapfuye abantu 36,021, abenshi bakaba abagabo kuko ari 122.7 ku bantu 1000 mu gihe abagore ari 100 ku bantu 1000.

Iyi mibare irerekana ko biyongereye kuko ari 46.1%  naho mu mwaka wa 2023 bari 41.8%.

Abenshi mu bapfuye muri uwo mwaka baguye mu bitaro no mu bigo nderabuzima, kuko bangana na 45.9 mu gihe abasigaye bapfiriye ahatari kwa muganga.

Impfu zibarurwa mu bice bituwe cyane mu Cyongereza bita comzmunity-based deaths ziterwa ahanini n’indwara zitandura ziterwa n’imibereho ya muntu.

Iziterwa n’indwara zandura zingana na 28.4% naho abazira izindi ndwara kandi batuye ahandi nkaho 12.3%.

Ibi kandi byerekana ko abapfa bazize indwara zandura bagabanuka mu gihe abapfa bazize izitandura bo biyongera.

Kwiyongera kwabo kandi kuboneka mu byiciro byose by’imyaka bafite.

Impfu ziterwa n’izindi mpamvu zibarurwa cyane mu bagabo kurusha abagore kandi hafi ya hose mu gihugu.

Zimwe mu mpamvu zivugwa ko zitera abagabo impfu kurusha abagore ni imiterere y’imibiri yabo n’imikorere y’ubwonko bwabo.

Muri rusange abagabo ni abantu badatinya, kandi bakora ibintu bishobora mu buryo bworoshye kubahitana.

Nibo batwara imashini zicukura imisozi, izikora imihanda, nibo biganje mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nibo biganje mu ngabo na Polisi n’abacungagereza, nibo bakunze gufatwa bagiye kwiba, nibo banywa ibisindisha n’ibindi biyobyabwenge byinshi kurusha abagore n’ibindi n’ibindi.

Iyi myitwarire ishyira ubuzima bwabo mu kaga, bikarushaho kuba bibi kuri bo kuko basanganywe n’umuco wo kutabwira abantu ibibaremereye ku mutima ahubwo bagahitamo kubyiyibagiza binyuze mu kunywa inzoga nyinshi.

Uretse kuba zitera indwara zitandura kandi zica zirimo umutima, diyabete, guturika k’udutsi tw’ubwonko, inzoga ziteza impanuka zishobora guhitana abantu cyangwa kubamugaza.

Ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe nabyo bitera abagabo benshi kwiyahura mu buryo bwa nyabwo cyangwa bakiyahuza inzoga.

TAGGED:2024AbagaboAbagorefeaturedIbarurishamibareImibareIndwaraUmwakaUrupfu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzoka Yitwa Cobra Ni Inyamaswa Iteye Ite?
Next Article Umuyobozi Mukuru Wa Croix Rouge Ku Rwego Rw’Isi Yasuye u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?