Depite Mukabalisa Germaine uri muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda asanga bikwiye ko mu gihe izindi nzego zitera imbere, urw’itangazamakuru narwo rudakwiye gusigara inyuma.
Yabivuze ubwo we na bagenzi be baganiraga na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ifite ikigo RGB gishinzwe n’iterambere ry’itangazamakuru mu nshingano zacyo.
Mukabalisa yabishingiraga ku bushakashatsi bwatangajwe na RGB bugauruka ku iterambere rw’itangazamakuru, bukaba ubushakashatsi ngarukamwaka bwitwa Rwanda Media Barometer.
Imwe mu ngingo ubuheruka bwagarutseho ni iy’uko abagore bari mu mwuga w’itangazamakuru ari 35,8%.
Abo kandi bavuga ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi bamwe mu babajijwe bakavuga ko riri ku rwego rwo hejuru.
Germaine Mukabalisa yavuze ko ibi hamwe n’ibindi bikubiye muri raporo Rwanda Media Barometer byerekana ko itangazamakuru ridindira mu gihe, muri rusange, izindi nzego zitamuka mu rugero runaka.
Yagize ati: “Hari ibibazo by’abanyamakuru batagira amasezerano y’akazi…uko imyaka itambuka nta ntambwe n’imwe ifatika itangazamakuru ryigeze ritera”.
Yanunzemo ko Abadepite bari muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore baganiriye n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rubabwira ko hari ibibazo biri mu itangazamakuru rutashobora gukemura.
Icyakora abo muri RMC babwiye Abadepite ko hari izinzi nzego zabikemura.
Mukabalisa ati: “Urwego rw’abanyamakuru bigenzura ntibafite n’imbaraga zo gufunga igitangazamakuru kidakora neza, kuko itegeko ritabibemerera.”
Ibibazo by’abanyamakuru, nk’uko Depite Mukabalisa abivuga, birakomeye ku buryo abenshi batunzwe n’agafaranga k’intica-ntikize.
Ati: “Mu bibazo byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na RGB, ku gipimo cy’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda (RMB/2024) bikeneye kwitabwaho, by’umwihariko harimo amikoro adahagije mu bitangazamakuru, ubunyamwuga bwa bamwe mu banyamakuru bukiri hasi, umubare ukiri hasi w’abanyamakuru b’abagore n’imikoreshereze itanoze y’Ikinyarwanda”.
Si Mukabalisa wenyine wabonye atyo kuko na mugenzi we Depite Nabahire Anastase ari uko abibona ndetse we akavuga ko amikoro make ari mu bishobora gutuma hari abanyamakuru barya ruswa bakaba bayizira.
Hon. Mvano Nsabimana Etienne na we yagize ati: “Twaganiriye na RGB na RMC ku bijyanye na politiki y’itangazamakuru kuko twibazaga ubwinshi bw’ibitangazamakuru bijyaho nta gikurikirana.”
Mvano yavuze ko ubwo babazaga RGB ibya politiki y’itangazamakuru yabasubije ko bitari mu nshingano zayo.
Ngo abo muri RGB basubije Abadepite bati: “Dushinzwe guteza imbere itangazamakuru no kuriha inama ariko ibya politiki yaryo nta burenganzira tubifitiye.”
Ese itangazamakuru ni urwego rutagira uruha umurongo?
Mu kiganiro Abadepite bagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Patrice Mugenzi, ku bibazo biri muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2023-2024, bamubajije niba itangazamakuru ari urwego rutagira urwitaho.
Mvano yabajije Mugenzi ati: “Ubwo Nyakubahwa Minisitiri turaza kubibaza ba nde? Itangazamakuru ni urwego ruhari rutagira urwitaho?”.
Mu gihe RGB ivuga ko idashinzwe Politiki z’itangazamakuru, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo ivuga ahubwo ko [ari yo: RGB] ibishinzwe.
Bisa n’aho iby’itangazamakuru byabaye agateranzamba!
Minisitiri Mugenzi ati “Buriya RGB ntabwo itanga raporo muri MINALOC. Ni ukuvuga ngo naba nivanze cyane mvuze ngo impe raporo gusa turafatanya. Ariko ubu bufatanye hari aho bugera bukaba bwateza ukutumvikana, ubwo ndavuga ko nabazwa imikorere ya buri munsi ya RGB wenda nkanayivugira. Ibyo byatuma bavuga bati ko utavugira LODA ko ari yo iri mu nshingano zawe?”.
Igisubizo cya Minisitiri Mugenzi cyumvikanisha neza RGB nk’urwego rushinzwe itangazamakuru rutari mu nshingano ze.
Gusa hari icyo abivugaho…
Minisitiri Mugenzi yagize ati: “Gahunda y’itangazamakuru n’imibereho y’abanyamakuru ni byo koko tuzakomeza gufatanya kuko ni byo dushinzwe ariko raporo yabo iri ahandi. Nta n’igitangaza kirimo ko nava aha nkavugana na Minisitiri Judith [Minisitiri muri Perezidansi] kugira ngo nibura turebe uko twabiha umurongo”.
Yijeje Abadepite ko ibibazo bivugwa muri iriya raporo atari ingorabahizi, ko byakemuka binyuze mu biganiro
Yongeyeho ati: “Icyo mbizeza ni uko atari ikibazo gikomeye…Yaba RGB na MINALOC tuzakorana kugira ngo nibura ibi bibazo mwagaragaje dushobore kubisubiza.”
Raporo ya RGB ivugwa mu bika bibanza ivuga ko abanyamakuru bangana na 44,5% bahembwa imishahara iri munsi y’ibihumbi 200 Frw ku kwezi.
Ni amafaranga bivugwa ko ari make ku buryo atafasha abanyamakuru gukora neza umwuga wabo.
42,9% by’ibitangazamakuru nibyo bitanga amasezerano y’akazi ku bakozi babyo naho 28,6% bigatangira abakozi ubwiteganyirize.
Raporo ya RGB yakozwe mu mwaka wa 2023 yagaragaje ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda byose ntaho bifite ho gukorera habyo kuko 85,7% bikodesha, mu gihe 14,3% bidafite ibiro.
Yagaragaje ko kandi ko abanyamakuru bangana na 78% bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye, mu gihe 63,8% ari bo bize itangazamakuru.