Rwanda: Abanyeshuri Bahanze Udushya Mu Guteza Imbere Umusaruro Babihembewe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubushakashatsi mu nganda, National Industrial Research and Development Agency (NIRDA), cyahembye abanyeshuri bahize abandi mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, mu irushanwa ryiswe Smart Agro Processing Hackathon.

Imishinga yahembwe irimo ufasha ibihingwa kubona urumuri rw’izuba ikeneye ngo ikure ariko ntiyume(solar powered smart storage) ufasha mu korora imishwi(smart poultry farming), ufasha mu gusarura no guhunika neza imyaka(Master Crop to Smart Cooling and Storage) n’uwo kwita ku nzuki (Bees Development).

Umwe mu bahembewe gukora umushinga muzima witwa Prince Chris Mazimpaka wakoze umushinga ku kwita ku bworozi bw’imishwi (Smart Poultry Farming System) yashimiye NIRDA ko yatekereje gutera inkunga abakoze imishinga isubiza ibibazo ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Ati: “ Ndashima NIRDA ko yaduteye iyi nkunga kuko nemera ko iyo itaza[inkunga] kuzashyira mu bikorwa ibi bitekerezo byari kutuzonga. Ni inkunga izatuma ikoranabuhanga twakoresheje rigera ku ntego kandi rigatuma ku isoko hagera ibintu by’ingirakamaro”.

- Kwmamaza -

Mazimpaka avuga ko amafaranga bahawe yo gushyira mu bikorwa imishinga bakoze, azatuma urubyiruko ruhabwa akazi.

Mu gushima kwe, avuga ko mu gihe bamaze bakorana n’abakozi ba ruriya rwego, hari inama bahawe kandi izo nama bazazigenderaho kugira ngo ubumenyi bahawe butazaba amasigarakicaro.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubushakashatsi mu nganda, Dr. Christian Sekomo Birame avuga ko mu mishinga yahatanye, hari igaragaza ubuhanga mu gusubiza ibibazo igihugu gifite cyane cyane mu kongerera agaciro ubuhinzi n’ubworozi.

Dr. Christian Sekomo Birame

Ati: “ Dufite imishinga ifatika ikorana n’ikoranabuhanga rishobora guhindura ibintu, rikazamura ubwiza n’ubwinshi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ni imishinga myiza kandi twishimiye rwose kuyitera inkunga kugira ngo izamuke”.

Dr. Birame asaba urwego rw’abikorera ku giti cyabo kongera imikoranire n’urubyiruko kugira ngo barufashe mu nzego rukeneye mo ubufasha igihe cyose bigaragaye ko rubikwiye.

Avuga ko ubwo bufasha bugomba gutangwa mu moko atandukanye y’inganda kuko ari kimwe mu bizamura ubukungu.

Abahawe amafaranga ngo bashyire mu bikorwa imishinga yabo, basabwe kutazayasesagura cyangwa ngo bayakoreshe icyo atagenewe.

Mu myaka itatu ishize, Ikigo NIRDA cyateguye andi marushanwa nk’iri harimo iryiswe Innovate for Industry hackathon na Innovate for Cow Bio hackathon.

Dr. Birame areba uko uwo mwana yahanze iryo koranabuhanga
Bishimiye ko bahabwa inkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga yabo
Bakoze irushanwa bita Hackton
Aba mbere bahembwe Miliyoni Frw 7.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version