Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda- Google: Ubufatanye Burambye Mu Ikoranabuhanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Rwanda- Google: Ubufatanye Burambye Mu Ikoranabuhanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 November 2021 10:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ubufatanye n’Ikigo cy’Abanyamerika gitanga serivisi z’ikoranabuhanga kitwa Google. Ni ikigo gikomeye kuko ari cyo gicunga ibigo byinshi by’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bukoresha murandasi ku isi.

Mu rwego rwo kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’Abanyarwanda mu byerekeye ikoranabuhanga, Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangije ubufatanye n’Ikigo Google, bukaba ari ubufatanye buri mu ngeri enye z’ingenzi:

Urwego rwa mbere rw’ubu bufatanye ruri mu gufasha abaturage benshi baba cyangwa bataba mu cyaro kubona murandasi ‘itabahenze cyane’, urundi rwego ni ugushyiraho uburyo bwatuma abaturage babona ibikoresho by’ikoranabuhanga, kongerera abaturage ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga no gufasha mu gutuma abatuye Afurika bashyikirana binyuze mu ikoranabuhanga.

Iyo ngingo ya nyuma bayise Pan-African Innovation Ecosystem.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kubera ko u Rwanda ari igihugu gitera imbere mu ngeri nyinshi, ni ngombwa ko gikoresha ikoranabuhanga rya murandasi cyangwa irindi rikenewe kugira ngo rugere kubyo rwifuza.

Mu rwego rwo gushyiraho uburyo bufatika bwo gukorana hagati y’u Rwanda na Google, impande zombi zakoze ihuriro(platform) zise Mojaloop platform.

Inyandiko igenewe abanyamakuru ivuga ko buriya bufatanye buzafasha u Rwanda kugira abantu basobanukiwe n’ikoranabuhanga biswe ‘digital ambassadors’ bazifashishwa mu kugeza ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku baturage bagera kuri miliyoni 8.

Uyu ni umugambi ugomba kuba bagezweho bitarenze umwaka wa 2024 ‘niba nta gihindutse’.

Ni umushinga uzatangirana na ba Ambasaderi 1000 bazagenda biyongera.

- Advertisement -

Ikindi kiri muri uyu mushinga ni uko Google izafasha u Rwanda kugira abahanga 500 mu gukora gahunda za mudasobwa.

Babita ‘developpers.’

Hateganyijwe kandi ko hazashyirwaho kandi hagaterwa inkunga ibigo bihugura abahanga mu ikoranabuhanga bazakorana n’Ikigo kitwa Kigali Innovation City.

Abo muri iki kigo bazaba bakorana bya hafi n’abahanga bo muri Google.

Indi mishinga ivugwaho kuzazamurwa n’ubu bufatanye ni uwerekeye gufasha ibigo  bito n’ibiciriritse 3000 bikora mu by’ikoranabuhanga gukora neza binyuze muri serivisi zitangirwa kuri murandasi, izi serivisi zikazatangwa n’abakozi 1000 biswe mu mvugo y’ikoranabuhanga:iWorkers.

Muri uyu mujyo, u Rwanda ruzahabwa uburyo bwo gukorana n’ikigo Google mu buryo bwo kurufasha gukoresha ikoranabuhanga bita Google Street View, ubu bukaba ari uburyo bw’ikoranabuhanga butuma umuntu amenya buri gace kari ku isi n’umuhanda ukageraho.

U Rwanda ruzunguka kandi uburyo bwiza bwo kubika mu ikoranabuhanga ubumenyi n’ibindi bigize umuco n’amateka yarwo cyane cyane ibibitse mu Nzu ndangamurage zarwo.

Guteza imbere ubukungu binyuze mu ikoranabuhanga ni ingenzi…

Minisitiri Paula Ingabire

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu Paula Ingabire avuga ko gukorana na Google ari ikintu kizafasha u Rwanda mu nzira rwahisemo yo kuzamura imibereho y’abaturage barwo ‘ikarushaho kuba myiza’.

Yagize ati: “ Twishimiye gukorana na Google muri uru rwego kuko iyi mikoranire izadufasha mu nzira dusanzwe twarahisemo yo kuzamura imibereho y’abaturage bacu binyuze mu ikoranabuhanga.”

Minisitiri Paula Ingabire avuga ko ubukungu bwose bucyenera ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo butadindira.

Yemeza ko ubumenyi n’ikoranabuhanga ari inkingi ikomeye mu gutuma ubukungu butajegajega kandi bugakura ku rwego isi igezemo.

Uwavuze mu izina ry’ubuyobozi bwa Google witwa Agnes Gathaiya yavuze ko nabo bishimiye kuzakorana n’u Rwanda mu kurufasha kuzamura ubumenyi bw’abarutuye mu ikoranabuhanga.

Gathaiya avuga ko ikoranabuhanga ari ingenzi no mu byerekeye ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga cyangwa mu rundi rwego.

 U Rwanda: Ihuriro Ry’Ikoranabuhanga

Mu gihe Google ishaka gukorana n’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ikigo cy’Ikoranabuhanga cy’Abashinwa kitwa Huawei nacyo giherutse gutangiza umushinga wo gukorana n’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’uburezi.

Hari Tariki 28, Ukwakira, 2021 ubwo ubuyobozi bwa Huawei bwasinyanaga  amasezerano na Kaminuza y’u Rwanda azacungwa na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo agamije gutangiza ishami rya kiriya kigo mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Madamu Irere Claudette niwe wari umushyitsi mukuru.

Ikindi kigo cy’amashuri mu Rwanda cyasinye ariya masezerano ni Rwanda Polytechnic.

Imwe mu ngingo zikomeye ziri muri ariya masezerano  ni uko muri biriya bigo by’amashuri hazubakwa ikindi kigo cya Huawei kigisha ikoranabuhanga rigezweho.

Muri ariya masezerano harimo ko abarimu ba Huawei ari bo bazajya baza kwigisha abarimu bo mu Rwanda.

Bizorohera abanyeshuri baziga muri ririya shuri kuko baziga babamo kandi bazajya bajya gukorera imenyerezamwuga(stage, internship) ku cyicaro gikuru cya  Huawei nyirizina kiri mu Mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa.

Koreya y’epfo nayo hari imishinga ifite y’ikoranabuhanga ishaka gufashamo u Rwanda harimo no guha abanyeshuri n’abarimu bo mu ishuri ryigisha ikonabuhanga ryo muri Nyabihu ryitwa Rwanda Coding Academy ibikoresho n’ubumenyi bugezweho.

Abanyeshuri n’abarimu bo muri ririya shuri bagiye kuzajya bakorana n’abahanga bo mu kigo kabuhariwe  mu ikoranabuhanga cyo muri Koreya y’Epfo kitwa Samsung.

Abahanga bo muri Samsung baherutse gutangaza ko bagiye gutangira imikoranire na Rwanda Coding Academy, iki kikaba ari ikigo kigisha abana ikoranabuhanga gikorera mu Karere ka Nyabihu.

Bisa n’aho uriya mubano wahise utangizwa kuko abo muri Samsung bisigiye ikigo Rwanda Coding Academy ibikoresho birimo ikibaho abana bigiraho gikoresha ikoranabuhanga ndetse na mudasobwa nshya zo gukoresha.

Babahaye kandi ububiko bw’amakuru y’ikoranabuhanga, ibyo abazi ikoranabuhanga bita ‘server room’.

Umuyobozi wa Rwanda Coding Academy witwa Papias Niyigena avuga ko ikigo ayoboye cyishimiye inkunga cyatewe n’abo muri Samsung kuko ngo bari basanzwe bafite imashini zigenda gahoro.

 

TAGGED:AbanyarwandafeaturedGoogleGuverinomaHuaweiIkoranabuhangaMinisitiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Uko Inkura Zavanywe Muri Afurika y’Epfo Zikagera Mu Rwanda
Next Article Bizasaba Iminsi 100 Ngo Haboneke Urukingo Rwa COVID-19 Iherutse Kwaduka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?