Rwanda: Harifuzwa Ko Gahunda Yo Guhugura Abarimu Muri Siyansi Ikomeza

Mu ijambo yavuze ubwo harangizwaga gahunda y’imyaka itandatu  Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na siyansi, AIMS, yari imaze ihugura abarimu n’abanyeshuri mu bya siyansi n’imibare, umuyobozi muri REB ushinzwe iterambere rya mwarimu Johnson Ntagaramba yasabye ko hagombye kurebwa uko hajyaho indi gahunda nk’iyi.

Hari mu muhango wo kwishimira ibyagezweho muri gahunda yiswe AIMS Teacher Training Program igamije guha abarimu ba siyansi n’abanyeshuri babo ubumenyi  cyangwa ibikoresho bibafasha mubyo biga.

Ntagaramba avuga ko umusaruro iriya gahunda yatanze, ugaragara kandi ikifuza ko hatekerezwa uko yazakomeza.

Ati: “ Nsanga ari ngombwa ko iyi gahunda yagombye gukomeza kuko twabonye ko yatanze umusaruro twishimira.”

Avuga ko yizeye ko iyo gahunda itazarangira aho ahubwo ko byazaba byiza hongerewe ikindi gihe.

Iyi gahunda isanzwe ikorerwa mu turere 14 ariko hari gahunda y’uko izagukira n’ahandi mu Rwanda.

Kaminuza nyafurika yigisha imibare na siyansi ivuga ko ubumenyi muri siyansi no kubakira abanyeshuri n’abarimu ubumenyi mu bya siyansi kandi hakarebwa niba hari n’ibikoresho bakeneye kugira ngo bige neza siyansi n’imibare.

Ifoto rusange y’abitabiriye iki gikorwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version