Rwanda: Hashyizweho ‘Sites’ Zo Kwita Ku Bazagirwaho Ingaruka N’Ibiza

Kugira ngo abazahajwe n’ibiza babone ahantu hakwiye ho kwitabwaho, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yashyizeho ahantu hihariye (sites) izajya ibakirira.

Byakozwe mu rwego rwo kuzabona ahantu heza ho guhera ubufasha bwihariye abo bantu hashingiwe kubyo bakeneye no ku byiciro n’imibereho yabo.

Mu kugena aho hantu, MINEMA yitaye ku Turere twigeze kuzahazwa n’ibiza, urugero nko muri Rubavu.

Zimwe muri izo sites ni iya Kanyefurwe, Nyamyumba, Nyemeramihigo na Rugerero.

- Kwmamaza -

Ahandi hazashyirwa izo sites ni mu Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru hamwe n’Uburengerazuba na tumwe mutwo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibiza biheruka kwibasira u Rwanda cyane ni ibyabaye mu ijoro rya taliki 02 rishyira 03, Gicurasi 2023, bikica abantu 135 bikangiza bikomeye inzu 5,000 n’aho abarenga 9,000 basigara badafite ahabo ho kurambika umusaya.

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira atangaza ko intego ari uko mu myaka itanu ya gahunda yo kwihutisha iterambere(NST2), hagomba gushyirwa mu bikorwa imicungire y’ibiza cyane cyane hashyirwa imbaraga mu kubaka ubudahangarwa ku biza no gushyiraho ikoranabuhanga riburira abaturage mbere y’uko bagerwaho n’ibiza ngo bibazonge.

Kubaka ubudahangarwa ku biza bijyanirana no gushyiraho ingamba zo guca intege ibiza, harimo gutera amashyamba, ibiti bigenewe gufata ubutaka, kubaka inzu zisakaye neza n’ibindi.

Abaturage bagishwa uko  bubaka inzu zikomeye kuko hari izisakamburwa n’umuyaga mu bihe by’imvura.

Kubaka ubwo bushobozi bijyana no kwigisha abaturage uko ibiza bitera, uko birutanwa mu bukana ku bantu, ku hantu no ku bintu bitandukanye n’uburyo babyitwaramo.

Ku byerekeye za sites, Minisitiri Murasira ati: “Ntabwo ari uturere twose tuzashyiramo izo sites kuko ugiye kureba neza usanga ibiza dukunda guhura na byo ari ibyo mu gihe cy’imvura kandi hari Uturere tudakunda guhura n’ibyo bibazo. Twagiye tureba ahantu hashobora kwibasirwa, cyane cyane mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw’igihugu cyacu n’ibice bimwe byo mu Majyepfo”.

Murasira avuga ko ubuyobozi muri Minisiteri ayoboye bwarebye ahantu heza izo sites zishobora gushyirwa ntihazagore abantu kuhageza ubutabazi.

Yunzemo ati: “Twarebye ahantu hari amashuri, ku nsengero cyangwa ahantu ubona hashobora gushyirwa amahema kuko tuba tuyafite, twarayateganyije hamwe n’ibindi bikorwaremezo nk’amazi, amashanyarazi n’ibindi bishobora gufasha mu isuku n’isukura”.

Imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda igaragaza ko ibice by’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’ibyo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bigizwe n’imisozi miremire.

Imvura nyinshi ikunze gutera imyuzure hakiyongeraho n’inkangu, byose bikabab mu byibasira ibi bice by’u Rwanda.

Ibyo mu Burasirazuba byo birashashe bityo bikinasirwa akenshi n’inkubi n’inkuba.

Ikiza kica abantu benshi mu Rwanda ni inkuba, zikibasira Akarere ka Rutsiro n’Akarere ka Karongi kurusha utundi.

Amakuru yatangajwe na MINEMA mu mwaka wa 2023 yemezaga ko mu myaka itanu ishize, inkuba zishe abantu 273 mu Rwanda hose, mu gihe abakomeretse ari 882.

Abashakashatsi bakeka ko imwe mu mpamvu ituma Rutsiro na Karongi hibasirwa n’inkuba ari ubutumburuke buri hejuru cyane bwa kariya gace gaturanye n’ikiyaga cya Kivu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version