Uko Nakuraga Niko Nabonaga Ko Hari Byinshi Byo Gukora- Kagame

Perezida Kagame avuga ko uko imyaka ishira ari ko abona ko hari byinshi byo gukora

Perezida Kagame avuga ko ubwo yari afite imyaka 40 yatekerezaga ko nagira nka 50 azaba yarakoze byinshi bihagije ku buryo yaruhuka. Ariko yaje gusanga ahubwo ari bwo yari afite ibyo gukora kurushaho.

Kagame yabibwiye abakora mu Biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere mpuzamahanga, UNDP, bari baje gutaha inzu yiswe Timbuktoo Health Tech Hub.

Avuga ko uko imyaka ye yiyongeraga ari ko yasangaga ibyo gukora bikiri byinshi none arakabakaba imyaka 70.

Ati: “Ku myaka 70[ aseka] ndatekereza ko hazaba hakiri akandi kazi ko gukora”.

- Kwmamaza -

Avuga kandi ko niyo yajya mu kiruhuko cy’izabukuru, azakomeza gukora ndetse azibanda k’ukugira inama urubyiruko ku myitwarire iboneye.

Yibukije abamwumvaga ko burya iyo umuntu akiri muto, aba yumva yasimbuka mu ndege nta mutaka kuko aba yumva yashobora ibintu byose.

Nawe avuga ko akiri muto yiyumvaga atyo ariko ko muri rusange iyo umuntu akuze, asigaho, akamenya kwitondera ibiriho.

Ashima abagize igitekerezo cyo gushinga ikigo Timbuktoo Health Tech Hub, akavuga ko ibyari igitekerezo ubu byabaye impamo, igisigaye kikaba gukomeza guhuza ibitekerezo by’udushya twazagikorerwamo.

Kagame kandi asaba urubyiruko rw’Afurika muri rusange n’urw’u Rwanda by’umwihariko kuba imbarutso y’iterambere rikenewe.

Arusaba gukomeza kuba intangarugero mu bikorerwa mu bihugu rukomokamo, rukaba imbarutso ikenewe mu iterambere nyaryo.

Yababwiye ko ibyo kuvuga ko iki kinyejana ari icya Afurika bikwiye kugendana n’ibikorwa, aho kugira ngo ikinyejana kijye kiza gihite, ikindi kize gihite gutyo gutyo…

Timbuktoo HealthTech Hub ni umwe mu mishinga ya UNDP izafasha urubyiruko rw’Afurika kubona aho rucurira ibitekerezo bibyara imari, bikaruteza imbere kuko ari ryo rugize umubare munini w’abatuye Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version