Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byagabanutse

Mandatory Credit: Photo by DANIEL IRUNGU/EPA-EFE/Shutterstock (10959946c) A close-up of fuel nozzle at RUBiS gasoline station in Nairobi, Kenya, 15 October 2020. French oil firm Rubis Energy has started the process of rebranding the more than 200 KenolKobil and Gulf Energy brands after successfully acquiring them in 2019. The company plans to be a fully stand-alone brand in Kenya by the end of 2022. French oil marketer Rubis Energy has started its operations in Kenya, Nairobi - 15 Oct 2020

 RURA yatangaje ko ibiciro bya Lisanse na Mazutu byagabanutse, igiciro kizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere. Litiro ya Lisansi ntigomba kurenza Frw 1,639 n’aho Mazutu yo ntizarenza Frw 1,635.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore yavuze ko iyi ari inkuru nziza kubera ko igabanuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri petelori rituma n’ibiciro bisanzwe bigira icyo bigabanukaho.

Mugenzi we ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana avuga ko Abanyarwanda bazishimira ibi biciro kubera ko mu gihe cy’iminsi mikuru abantu baba basurana, bahaha bityo ko igabanuka rya biriya biciro rizagira icyo bibafasha.

Itangazo rya RURA
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version