Rwanda: Inkende Zitaba Muri Pariki Zigiye Kuzakorerwa ‘Operation’

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya aherutse kubwira Abasenateri ko Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gushakisha inkende aho ziri hose mu Rwanda zigafatwa zikajyanwa muri Pariki ya Nyungwe.

Asa n’utebya Dr Mujawamariya yabwiye Abasenateri ko bamwe muri bagenzi be baherutse kumusaba kubakiza inkende ze kuko batera amashu zikayarya kandi intero ya Leta ari ugufata neza uturima tw’igikoni.

Avuga ko Minisiteri ye iri gukorana na RDB ngo barebe uko iki kibazo cyakemurwa mu buryo burambye.

Ati: “ Ubu turi gukorana na RDB ngo turebe uko ziriya nkende twazigabanya zikajya muri Nyungwe.”

Icyakora yemera ko bitoroshye kuko ngo ari ‘operation ihambaye’.

Mu gufata ziriya nkende, Leta ngo izashyiraho hangari( ahantu hanini hasakaje shitingi) ishyiremo ibyo zikunda zikagumamo ntishobore gusohoka nyuma zikaza guterwa zigashyirwa mu modoka zikajyanwa muri pariki ya Nyungwe.

Inkende ariko zibamo amoko menshi.

Zikunze kugaragara mu bice byeramo ibito by’imbuto by’amoko atandukanye cyane cyane imineke n’amapera, mu Bugesera, mu bigo by’Abihayimana bifite imirima y’imbuto, ibigo by’ubushakashatsi mu buhinzi nka RICA, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ahitwa Arboritum n’ahandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version