RIB ‘Yasatse’ Urugo Rwa Dr. Kayumba

Abagenzacyaha kuri uyu wa Mbere bageze mu rugo rwa Dr Kayumba Christopher, mu iperereza bakomeje gukora ku byaha ashinjwa byo gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Abagenzacyaha bageze mu rugo rwa Dr Kayumba nyuma y’iminsi mike ahamagajwe na RIB, abazwa ku byaha yashinjwe na Muthoni Ntarindwa Fiona ko yagerageje kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ubwo yamwigishaga muri Kaminuza mu 2017.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye Taarifa ko abagenzacyaha bagiye mu rugo rwa Dr. Kayumba, nubwo ibyo bakoze bitakwitwa gusaka.

Ati “Twagiye gusura aho batubwiye ko icyaha cyakorewe kugira ngo tubihuze n’ibyo batubwiye. Ni ibyo mu bugenzacyaha twita ‘crime scene reconstruction’.”

- Advertisement -

Yavuze ko abagenzacyaha bashakaga kugenzura niba ibyo uwabaregeye yababwiye ku rugo rwa Kayumba bihuye n’uko hateye, kuko niba avuze ko bagiye kumufata yirukiye mu muryango uri ahantu runaka, utahita ubyemera utabanje kujya kureba niba koko uwo muryango uhari.

Kuri uyu wa Mbere binyuze mu ishyaka Dr Kayumba yashinze, Rwandese Platform for Democracy (RPD), byatangajwe ko yari “yitabye Ubugenzacyaha ku nshuro ya kabiri” ndetse ko no kuri uyu wa Kabiri yongera kwitaba.

RPD yatangaje ko nyuma yo “gusaka” urugo rwa Kayumba , abagenzacyaha batwaye n’abakozi be barimo umuzamu n’ukora mu busitani, nabo babahata ibibazo ariko nyuma barataha.

Yakomeje iti “Twanamenye ko abakozi bakoze kwa Dr Kayumba imyaka umunani ishize ariko batakihakora nabo bahamagajwe na RIB bahatwa ibibazo.”

Ibirego bishinja Dr Kayumba bikomeje kwiyongera, aho Taarifa iheruka kubona ubuhamya bw’abakobwa babiri bakoze mu rugo rwe, bavuga ko yabafashe ku ngufu akanabakorera irindi hohoterwa.

Umwe muri bo ubwo yibukaga uko yamufashe ku ngufu agitangira akazi, ikiniga cyaramufashe avuga ko ari “inyamaswa”.

Dr. Kayumba yakomeje guhakana ibyo ashinjwa abyita ‘propaganda’, kuko ngo byatangiye kujya ahabona nyuma yo gutangaza ko yashinze ishyaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version