Sena Yemeje Ko Nyamvumba Ahagararira u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yaraye yemeje ko Gen. Patrick Nyamvumba yujuje ibisabwa umuntu ukwiye guhagararira u Rwanda mu mahanga bityo yanzura ko aba  Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania.

Nyamvumba yari aherutse kugenwa n’Inama y’Abaminisitiri ngo ajye guhagararira u Rwanda i Dar es Salaam asimbuye Fatou Harerimana wahise woherezwa kuruhagararira muri Pakistan.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, Murangwa Ndangiza, yagaragaje ko basanze afite ubumenyi n’ibisabwa mu kuzuzuza neza inshingano yahawe.

Patrick Nyamvumba ni umusirikare mukuru wavutse taliki 11, Kamena, 1967.

- Kwmamaza -

Inshingano za vuba aha yaherukaga zari izo kuba Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu.

Hagati y’umwaka wa 2013 n’uwa 2019 yabaye Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Mbere y’aho, ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2013, Nyamvumba yayoboraga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri Darfur kuhagarura amahoro.

Zakoreraga mu mutwe witwaga  AU-UN Hybrid Operation in Darfur (UNAMID).

Uretse kuba yarize mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nigeria bita Nigerian Defence Academy, Nyamvumba yabaye umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, ayobora ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze ndetse aza no kuba Perezida w’Urukiko rukuru rwa gisirikare hagati y’umwaka wa 2007 n’uwa 2009.

Hari n’izindi nshingano yahawe mu bihe byabanjirije uwo mwaka uvuzwe haruguru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version