Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sena Y’u Rwanda Ibaza Guverinoma Icyakuyeho ‘Kandagira Ukarabe’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Sena Y’u Rwanda Ibaza Guverinoma Icyakuyeho ‘Kandagira Ukarabe’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 April 2024 11:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Sena y’u Rwanda ibaza Guverinoma y’u Rwanda icyakuyeho amakarabiro yari yarashyizweho mu gihe cya COVID-19 kandi yari afitiye abaturage akamaro ko kubarinda indwara zikomoka ku mwanda.

Inteko rusange ya Sena yaraye iteranye iganirizwa na Komisiyo yayo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage kugira ngo iyigezeho raporo ku gikorwa ryo kugenzura ibikorwa byo gukumira no kuvura indwara z’ibyorezo.

Nyuma yo kumva iby’ibyerekeye iyo raporo, Inteko rusange ya Sena yasabye Guverinoma kurushaho gushyira mu bikorwa ingamba zo kongera isuku mu rwego rwo gukumira ko ibyorezo byagaruka.

Imwe mu nama zatanzwe ni ukugarura  henshi mu Rwanda za ‘Kandagira Ukarabe’ zabaga henshi mu Rwanda kugira zifashe mu kurinda abantu kwandura intoki bya hato na hato, kuko ari intandaro y’indwara zo mu nda cyane cyane ku bana.

Taarifa ntirabona igisubizo giturutse muri Minisiteri y’ubuzima kuri uwo mwanzuro wa Sena ariko mu minsi yatambutse hari amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe yavugaga ko gutezuka ku kamenyero ko gukaraba intoki byongereye indwara z’inzoka muri rusange ariko cyane cyane mu bana.

Ibiganza by’abantu nibyo bibafasha kubaho kuko ari byo barisha, aribyo bisukuza bavuye ku bwiherereo, ari byo bakoresha imirimo yose bakora kandi buri munsi.

Ibyo abantu bakoresha intoki zabo nibyo bizanduza bityo gukaraba intoki bikaba umugenzo mwiza mu gukumira ko umwanda winjira mu kanwa k’abandi.

Hari umukozi wo muri RBC witwa Sibomana Hassan uherutse kuburira abantu ko baramutse bagiriye isuku ahantu hatatu ku mubiri w’umuntu byagabanya cyane cyangwa se burundu ubwinshi bw’indwara.

Yavuze ko isuku yo mu kanwa, mu mazuru no mu myanya ndangagitsina ari ingenzi mu gukumira indwara ziterwa n’umwanda.

Aho hose kandi umuntu ahakora akoresheje intoki ze, akavana umwanda mu bimukikije akawushyira mu mubiri we winjiriye muri iyo myanya yavuzwe haruguru.

Mu magambo make, ngo ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu ni aho kurindwa cyane.

TAGGED:featuredIntokiMinisiteriRwandaSenaUbuzimaUmwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ousmane Sonko Yabaye Minisitiri W’Intebe Wa Senegal
Next Article Uganda: Urukiko Rwanze Gukuraho Itegeko Rihana Ubutinganyi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?