Ousmane Sonko Yabaye Minisitiri W’Intebe Wa Senegal

Gira So Yiturwa Indi. Ni umugani uhura n’ibyo Perezida Faye wa Senegal yakoreye Ousmane Sonko uherutse kumuharira ngo yiyamamarize kuyobora Senegal, akaza kubitsindira. Faye yagize Sonko Minisitiri w’Intebe.

Bombi bari mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta kandi bakoranye bya hafi kugira ngo bagere ku butegetsi bahindure uko ibintu byari bimeze.

Perezida Bassirou Diomaye Faye yatangaje ko Ousmane Sonko abaye Minisitiri w’Intebe nyuma gato y’uko uyu arahiriye kuba Perezida wa Senegal wa Gatanu.

Ni mu birori byaraye bibereye muri Dakar, Umurwa mukuru, uyu muhango ukaba wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente.

- Kwmamaza -

Ousmane Sonko yahoze ari umuyobozi w’umujyi wa Ziguinchor uherereye mu Majyepfo ya Casamance utuwe ahanani n’ abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version