Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Serena Williams ‘Yongeye’ Gutangaza Ko Ataretse Tennis
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Serena Williams ‘Yongeye’ Gutangaza Ko Ataretse Tennis

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 October 2022 6:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamerikakazi wari uherutse gutangaza ko igihe kigeze ngo areke umukino wa Tennis wamugize icyamamare kurusha abandi bagore ku isi, yatangaje ko ‘ashobora’ kugaruka muri uyu mukino kuko ngo asanga hakiri kare.

Mu mpera za Nzeri, 2022 yari yatangaje ko abona ko igihe kigeze ngo ave muri uyu mukino kuko ngo icyo atakoze ari icyo atari ashoboye.

Vuba aha ariko yatangaje ko hakiri amahitwe menshi y’uko yazagaruka muri uyu mukino agakomeza kwesa imihigo nk’uko byari bisanzwe.

Yabitangarije mu ijambo yavuze ubwo yamamazaga ibikorwa by’ikigo cye cy’ubucuruzi yise Serena Ventures kiri i San Francisco muri California.

Serena Williams yagize ati: “ Sindajya mu kiruhuko cy’izabukuru neza kuko nshobora kugaruka mu mukino kandi hari amahirwe menshi ko ari ko bizagenda.”

Afite ikigo cy’ubucuruzi yise Serena Ventures

Williams w’imyaka 41 y’amavuko yatwaye 23  ibikombe by’irushanwa ryitwa Grand Slam.

Benshi bavuga ko ari we mugore wa mbere ku isi wabaye indashyikirwa mu gukina Tennis.

Serena Jameka Williams yavutse taliki 26, Nzeri, 1981.

Yamaze ibihe muri Tennis bita ibyumweru 319 ari we mugore wa mbere ku isi muri uyu mukino uri mu mikino isaba ingufu no kuboneza ntuhushe kurusha iyindi.

Mu mikino 186 yakinanye n’abandi bagore nabwo we na mugenzi we babaye aba mbere inshuro nyinshi kandi byari ku rwego rw’isi.

Uyu mugore kandi yakinanye na mukuru we witwa Venus Williams nabwo batsinda inshuro nyinshi.

Bakuze batozwa n’ababyeyi babo ari we Nyina witwa Oracene Price na Se witwa Richard Williams.

Mu mwaka wa 1995 nibwo batangiye gukina nk’ababigize umwuga ndetse muri uwo mwaka yatwaye igikombe bita US Open

Yatsinze kandi irushanwa bita French Open hari mu mwaka wa 2002 n’aho mu mwaka wa 2003 atsinda irindi rwo muri Australia ryitwa Australia Open.

Ni umukinnyi wabaye icyamamare mu bagore bakinye tennis k’uburyo na Maria Sharapova wari ukomeye kuva kera atamuhangamuraga iyo bahuriraga mu mikino mpuzamahanga ya Tennis.

Mu mwaka wa 2012 yatsinze amarushanwa ya Wimbledon .

We na Venus Williams batangije igisekuru gishya cy’abakobwa cyangwa abagore bakina Tennis mu buryo bw’umwuga bakomeye kurusha abandi.

Byanatumye aba umwe mu bagore bake ku isi batunze miliyoni nyinshi z’amadolari.

Mu mwaka wa 2016 yinjije miliyoni $ 29.

 

TAGGED:featuredSerenaTennisWilliams
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda -Rhineland Palatinate: Kagame Yakiriye Uyobora Iyi Ntara
Next Article Rwanda Revenue Authority Mu Bigo ‘Bikomeje’ Guhombya Leta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?